Dore amoko 6 y’urukundo n’abakunzi

Ese wari uzi ko habaho amoko y’urukundo cyangwa wigeze wibaza ku mukunzi wawe. Mu bushakashatsi twabakoreye twababoneye amoko 6 y’urukundo ndetse n’uburyo aba bakunzi bakundamo. Ibi bizagutera kumenya umukunzi ndetse bizakwigisha nuko wafata umukunzi wawe.

Reka turebe aya moko y’urukundo maze tumenye ibyiza n’ibibi kuri izi nkundo.

Eros [gukunda ibigaragara]

Uru rukundo ni urukundo umuntu akunda umuntu n’ubundi ufite uburanga ndetse bukurura cyane. Uru rukundo ruzwi cyane nka crush, mu ndimi z’amahanga. Aha uba wakunze imiterere y’umuntu mu buryo bugaragarira amaso.

Dore uko umuntu ukunda gutya ateye:

  • Yumva akunze umuntu bwa mbere akimubona.
  • Akunda ibyo areba gusa.
  • Akunda guhinduranya cyane abakunzi, buri uko abonye uruta ubwiza uwo afite.

Ludus [urukundo rwo gukina]

Aba bantu bakaba bafata urukundo nk’imikino, kuri bo baba babona ari ukwishimisha. Niba ufite umuntu wakundaga ariko ukabona we ateye atya umenye ko ariko ateye, ubyakire. Abantu Bakunda gutya kandi Bakunda gushinjwa kunyura inyuma abakunzi babo.

Dore uko umuntu ukunda gutya ateye:

  • Barikunda
  • Bavuga amabanga make kuri bo iyo baganira n’umukunzi.

Mania [Urukundo rw’inyungu]

Abantu Bakunda gutya akenshi uzasanga baba bafite icyo bashaka kandi bafite icyo bakurikiye mu rukundo rwabo. Baba bashaka kuba bari hejuru mu buyobozi bw’urukundo kandi baba bashaka kumenya icyo umukunzi ari gukora cyaricyo cyose. Aba bakunzi mu gitabo cyitwa Confusing love with obsession, bavugwaho kuba batajya bizera kandi ko batizerwa mu rukundo.

Dore uko umuntu ukunda gutya ateye:

  • Bakunda gutekereza cyane ku nyungu z’urukundo
  • Babazwa byoroshye mu rukundo

Agape (Urukundo ruzira kwikunda)

Aba bakunzi bo muri ubu bwoko ni abakunzi batikunda. Iyo ufite uru rukundo ukunda gutanga kuruta kwakira, kandi uba ushaka ikintu kinini cyane ku mukunzi wawe. Urebye uru nirwo rukundo ruzima kandi ruzira uburyarya aho usanga umuntu ukunda gutya aba ashaka urukundo gusa ibindi akabyikorera.

Dore uko umuntu ukunda gutya ateye:

  • Bagira urukundo rutagira icyo rukurikiye, urumva ko arirwo rukundo rwa nyarwo.
  • Biyumvamo abakunzi babo cyane.
  • Azashyira imbere iby’umukunzi we kurusha ibyo akeneye.

Pragma [urukundo rufatika]

Uru ni urukundo umuntu akunda umuntu kubera uburyo abihisemo. Iyo ushaka umuntu urebeye ku myaka, imiterere cyangwa uburyo ahagaze mu bukungu. Abantu benshi bakundana bahuriye ku mbuga nkoranyambaga, cyangwa amasosiyete abikora usanga aribyo bigenderwaho

Dore uko umuntu ukunda gutya ateye:

  • Bakundana bakoresheje ubwenge cyane
  • Bapima amahirwe mbereko bajya mu rukundo

Storge [Urukundo rugendera ku bucuti]

Aba Bakunda bakurikije ubucuti, imiterere abantu bahuriyeho, intego ndetse n’ibindi bisa nkabyo. Urebye ni uruvange rwa Agape na Pragma, ariko niba umukunzi afite amarangamutima akenewe uyu muntu ntiyita ku miterere y’umubiri. Iyo abantu babonye igihe kirekire urukundo rwabo ruza muri iki gice, cyane ababyeyi bawe.

Dore uko umuntu ukunda gutya ateye:

  • Aha abakunzi barakenerana kandi ntibajarajara.
  • Ntibakunda gukina cyane ibintu by’imikino
  • Barizerana cyane.
9Shares

You may also like...