Abagore 10 bambere bashyushye kuri iyi si

Kuba umukobwa ajya ku rutonde nkuru kuri iyi isi si ibintu biba byoroshye Usibye kuba ari mwiza akaba ari n’umuntu uboneka cyane mu tangaza makuru. Uru rutonde ni rumwe mu zikomeye gukora kuri iyi si ya rurema kuko abagore baba bari ahantu hanshi kandi kubatandukanya bisaba Ubushakashatsi.

Reba abakobwa wakifuza, buri wese yakifuza gukorana nabo icyari cyo cyose. Ni ba nyirikibero, ubwiza, iyo ubarebye bisa nka bimwe byo muri ya ndirimbo ngo wagira ngo yariremye.

10. Priyanka Chopra

Uyu mukobwa uva ku butaka bw’ubwiza ndetse bwibitangaza, Chopra akaba ari umuhindekazi wafashe intebe y’ubwamikazi muri Bollywood. Uyu akaba yarabaye umukobwa ushyushye kurusha abandi mu mwaka 2011 na 2013.

9. Kendall Jenner

Umunyamerikakazi w’umunyamideri agakora no mu biganiro bya televiziyo, sinzi niba wabona amagambo asobanura uyu mukobwa kuko ubwiza bwe gusa burivugira. Ku myaka ye mike itarenze 22 akaba ari mu bakobwa b’abanyamideri binjiza agatubutse cyane kuri iyi si. uyu mukobwa uherutse gushyirwa ku mwanya wa kabiri mu bakobwa beza isi ifite, akaba ari mu bakobwa bakurikiranwa cyane ku rubuga rwa Instagram.

8. Jessica Alba

Usibye kuba umudamu ushyushye kurusha abandi muri Hiollywood, Jessica ni umugore ushyushye ku isi. uyu yaje ku mwanya wa 5 mu bagore 100 kuri maxim magazine bayoboye isi mu gukundwa. Ndetse yagaragaye kuri people magazine, ku rutonde rw’abagore 100 beza ku isi.

7. Margot Robbie

Mwihangane bahungu banjye, uyu mukobwa w’umunya Australia aherutse gushakwa mu buryo bw’ibanga. Ariko ntibimukura mu bagore bashyushye kurusha abandi ku isi. uyu mukobwa w’ikibero gitangaje, yaje ku rutonde rwa FHM mu bagore 100 bashyushye

6. Kate Upton

Umunyamideri w’umunyamerikakazi yakicisha uwariwe wes kubera ubwiza bwe, kandi akaba mu bakobwa beza kuri iyi isi.

5. Irina Shayk

Umunyamideri w’umurusiyakazi yaje ku ntonde nyinshi cyane mu bakobwa beza kandi bashyushye kuri iyi si. Akaba aza ku rutonde rw’abanyamideri babica bigacika kubera ubwiza bwabo.

4. Michelle Keegan

Ku muntu utazi uyu nyiruburanga, ni umwe mu bakinnyi ba firime mu gihugu cy’bwongereza wahawe igihembo cyo kuba umukobwa ukunzwe kandi mwiza na FHM mu mwaka wa 2015. Uyu kandi akaba ayarakomeje gutsindira ibindi bihembo byinshi cyane.

3. Megan Fox

Umukobwa ugezweho cyane Megan Fox ni uwa 3 kuri uru rutonde. Uyu mukobwa ukina firime w’umunyamerikakazi akaba umwe mu bakobwa babiciye bigacika mu 2012. Kandi akaba yarabaye umukobwa mwiza cyane ku rutonde rwa people magazine mu 2012.

2. Scarlett Johansson

Igisonga kuri uru rutonde rwacu akaba yaragizwe umukobwa ushyushye kuri iyi si mu 2006 na Esquire. Akaba kandi yarakomeje kuza kuri uru rutonde rw’abakobwa bashyushye kuva 2006 kugera 2014.

1. Candice Swanepoel

Ubyange ubyemere uyu aje ayobora uru rutonde, Candice uyu munyafurika yepfo w’umunyamideli. Uyu akaba ari kurutonde rwacu kuko yabiciye ku ntonde nyinshi kuri iyi isi harimo FHM mu myaka 4 yose na maxim’s hot 100.

0Shares

You may also like...