Abakiriya ba Tigo Rwanda bagiye guhita bajya ku murongo wa airtel

Bharti airtel yasinye amasezerano na Millicom International Cellular  avuga ko Airtel Rwanda Ltd ifata 100% by’imigabane ya Tigo Rwanda Ltd.

Umuyobozi wa Airtel muri Afurika Raghunath Mandava nawe yashimangiye ko uku kugura Tigo Rwanda bizagirira umusaruro ugaragara ku bakoresha imirongo ya Airtel ndetse n’abakoreshaga Tigo bagiye kuyiyoboka ngo kuko biteguye kubaha servise zinoze kurushaho.

Mu bihe bishize, Airtel yaguze izindi kompanyi muri Uganda (Warid) Congo Brazza (Warid), Kenya (yu Mobile) inavanga na Tigo (Millicom) muri Ghana.

Umuyobozi mukuru wa Bharti Airtel, Sunil Bharti Mittal, yavuze ko Airtel kugura Airtel Rwanda ari intambwe ikomeye izatuma bagwiza imbaraga zizabafasha guhangana ku isoko ry’itumanaho mu Rwanda.

Mu minsi yashize umuyobozi wa Airtel yari yabwiye Economic Times ko bashaka kongera imbaraga muri Kenya mu Rwanda na Tanzania baciye mu kwihuza n’abandi, kubagurira cyangwa byombi.

Intego yabo ngo ni uko mu bihugu 15 bya Africa bakoreramo bahabyaza inyungu guhera mu 2018.

 

 

0Shares

You may also like...