Abaraperi bakize cyane mu mwaka 2017

Loading...

Hari ikintu abaraperi bose bahuriyeho ku isi, Uretse kuba barahereye hasi ariko baba barakoze cyane ujyereranyije nabandi bantu mu muziki. Aba iyo ubakurikiranye aba ari abantu baba bazi gukoresha amafaranga cyane, aho usanga baguriza ama banki aho kwiguriza. Niyo mamvu babita imashini zikora amafaranga. Uru ni urutonde dukesha urubuga thewidemind.com, abaraperi bakize kurusha abandi kuri uyu mubumbe dutuye.

10. Lil Wayne- $150 million

Kuva yajya mu tsinda rya cash money rikora umuziki kuva ku myaka mike cyane ingana 8, uyu akaba aza kuri uru rutonde rw’abaraperi binjiza agatubutse.

9. Pharrell Williams- $150 million

Uyu muhanzi uzwi kuri aya mazina ariko akaba afite amazina nyakuri, Pharrell Lanscilo Williams akaba ari umugabo ukora cyane muri iyi njyana ndetse akaba ari n’umwanditsi ukomeye cyane.

8. 50 Cent- $155 million

Kuva ku njyana ya rap akajya ku bucuruzi bw’umwuga, 50 Cent akaba azwi no ku gukina firime nyinshi cyane. Uyu mugabo ni umukozi mwiza cyane, umwanditsi, indwanyi, umushoramari ndetse nibindi byose afatiramo agatubutse.

7. Kanye West- $160 million

Kanye West, umugabo ufite impano nyinshi cyane akaba azwiho kurapa ndetse kushushanya iby’imideri ariko ibiruta ibindi ni uko uyu muntu ari umucuruzi wabigize umwuga.

6. Usher- $180 million

Usher Raymond IV akaba azwi nka usher ufite imigabane mu ma kampani nka Tidal, Yoobi n’izindi. Nk’ikipe ikomeye cyane ya Cleveland Cavaliers.

5. Eminem- $210 million

Umugabo wiyita imana muri iyi njyana, Marshall Bruce Mathers III uzwi nka Eminem. Uyu yabaye umuhanzi wagurishije ibihangano bye kurusha abandi muri leta zunze ubumwe z’Amerika.

4. Master P- $250 million

Uyu muraperi, wakinnye kandi n’umukino wa basiketi muri akaba yarakoresheje umurage ungana $10,000 akaba ari ho yakuye uyu mutngo wose aho yaje gukora itsinda rikomeye rya muzika nyuma kandi akinjira mu bucuruzi bukomeye cyane.

3. Dr. Dre- $ 740 million

Andre Romelle Young, uzwi cyane nka Dr. Dre, umucuruzi ndetse n’umuhanzi ukomeye cyane akaba akura amafaranga ye menshi mu ruganda rwa Beats electronics, Aftermath Entertainment ndetse n’imigabane afite myinshi cyane.

2. Jay-Z- $810 million

Jay-z umuraperi uzwi cyane mu kujyira amafaranga menshi akaba ari umuhanzi wakunze kugurishwa ibihangano bye cyane.

1. Puff daddy- 820 million

Kuva ku busa ukubaka izina, guhera ku gukoresha impano y’umunwa ukagera ku rutonde nk’uru uyoboye isi yose. Uyu mugabo ukura amafaranga menshi mu bintu by’imideri ndetse n’izindi nganda nyinshi cyane.

0Shares
Loading...

You may also like...