Igitangaza! Dore uko uyu mugore yitabaye mu gihe yari agiye gufatwa ku ngufu

Nyuma yo gushaka kumufata ku ngufu uyu mugore wo mu gihugu cy’Afurika y’Epfo yarumye igitsina cye mu rwego rwo kwitabara nkuko amakuru aturuka muri Polisi abitangaza.

Uyu mugore utavuzwe izina yafashwe n’umugizi wa nabi wari umuhaye rifuti (lift) aho kumugeza aho yari agiye amwinjiza mu gihuru ashaka kumufata ku ngufu nawe akizwa n’amenyo Imana yamwihereye amuruma ubugabo bwe abukuraho.

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru BBC abitangaza,uyu mugore ukomoka mu ntara ya Mpumalanga yasabye lift uyu mugabo ubwo yari kumwe n’umwana we maze baza kurwana birangira uyu mugore amurumye igitsina.

Mu itangazo Polisi ya Mpumalanga yashyize hanze, irimo gusaba uza kubona uyu mugabo wangiritse igitsina ko yayimenyesha, kuko irashaka guhana uyu munyabyaha nyuma yo kubimenyeshwa n’uyu mugore.

0Shares

You may also like...