Amafoto meza ya Janet, nyir’inzu itunganya umuziki mu Rwanda ya Monster Records

Abakurikirana  iby’umuziki basigaye bumva cyane inzu ya Monster Records, iri mu ziri gukora indirimbo nyinshi kandi zikunzwe  mu Rwanda ikaba ari iy’uwitwa Janet.

Uyu mutegarugori afitanye isano na Zizou Alpacino ndetse akaba ari umukobwa w’umubyeyi ukina muri filime y’uruhererekane yitwa City Maid aho aba yitwa Maman Nick.

Janet ntago azwi cyane mu bikorwa by’imyidagaduro mu Rwanda ndetse benshi bazi ko Monster Records ari iya Zizou Alpacino kuko ari we ukunda kumvikana mu itangazamakuru avuga ibikorwa byerekeranye na yo.

Ubusanzwe akurikirwa n’abasaga ibihumbi 29,  bakunda amafoto ashyira ku rubuga rwe rwa Instagram ateye amabengeza kandi anogeye ijisho.

Kuri ubu Monster Records iri gukorerwa n’umusore witwa Made Beat akaba amaze gukora indirimbo zitandukanye nka Super Star ya Social Mula, Thank ya The Ben na Tom Close, Got it ya Safi na Meddy n’izindi.

Aya akaba ari amwe mu mafoto yatoranyijwe meza akunda gushyira ku mbuga nkoranyambaga.

 

7Shares

You may also like...