APR FC yamaze kugura amasezerano ya Migi muri Gor Mahia ngo imugarure i Kigali

Umukinnyi w’umunyarwanda ukina hagati mu kibuga  mu ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi muri Mutarama 2018, azakinira ikipe ya APR FC ni nyuma y’uko iyi kipe iguze amasezerano ye yari asigaranye muri Gor Mahia.

Mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ukuboza nibwo 2017 uyu mugabo yari mu Rwanda aho yanze kuvugana n’itangazamakuru ariko inshuti ze zikavuga ko yaje mu biruhuko, mbere ya tariki ya 24 Ukuboza 2017 yaje gusubira muri Kenya bikavugwa ko agiye gusesa amasezerano na Gor Mahia akaba yajya muri APR FC, igikorwa cyari kuba tariki ya 24 Ukuboza 2017.

Kuri iyi tariki nta kintu kigeze kiba ahubwo amakuru aturuka muri Kenya avuga ko ubwo yari yaje mu Rwanda kurangizanya na APR FC yamaze kugura amasezerano ye y’umwaka umwe yari asigaje Muri Gor Mahia.

Nk’uko tubikesha urubuga rw’iyi kipe ya Gor Mahia, bavuga ko Migi wasinyishijwe aje nk’umusimbura wa Khalid Aucho atigeze ahirwa n’umwaka we wa mbere muri Gor Mahia, ndetse ko ngo Gor Mahia yamaze kumvikana na APR FC ikaba yaraguze amasezerano ye ubu akaba ari umukinnyi wa APR FC.

Si Migi gusa kuko byavuzwe ko iyi kipe yifuzaga na Jacques Tuyisenge ariko we akaba yaramaze kongera amasezerano mu ikipe ya Gor Mahia, ni mu gihe kandi andi makuru avuga ko undi munyarwanda nawe ukinira iyi kipe ya Gor Mahia, Kagere Meddie nawe ashobora kuzerekeza muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu muri Mutarama 2018.

Migi aramutse aje muri APR FC yaba ayigarutsemo nyuma y’imyaka 2 ayivuyemo kuko yavuye muri iyi kipe mu mpeshyi ya 2015 yerekeza muri Azam FC yo muri Tanzania aho yaje gutandukana n’iyi kipe mu mpera za 2016 agahita ajya muri Gor Mahia yo muri Kenya yaragikinira kugeza uyu munsi.

4Shares

You may also like...