Areruya Joseph mu nzira yerekeza Tour de France y’abatarengeje imyaka 23

Umukinnyi Areruya Joseph na Bagenzi be, nyuma yo kwegukana irushanwa rya La Tropicale Amissa Bongo, ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare igiye guhatana mu irushanwa rya Tour de l’Espoir riri ku ngengabihe y’amarushanwa ya UCI yitabirwa n’abakinnyi batarengeje imyaka 23 azwi nka Coupe des Nations UCI U23.

Iri rushanwa rizabera mu gihugu cya Cameroun kuva tariki ya 31 Mutarama kugeza tariki ya 4 Gashyantare 2018, Iyi ikipe y’u Rwanda izahaguruka i Kigali kuri uyu wa mbere tariki ya 29 mutarama 2018 saa tatu za mu gitondo.

Ku nshuro ya mbere iri rushanwa rigiye kubera ku mugabane w’Africa n’ubwo amarushanwa ya Coupes des Nations yo aba kuva muri 2017.

Abakinnyi bazaba bagize ikipe y’u Rwanda izajya gusiganwa muri iri rushanwa harimo Areruya Joseph uherutse kwegukana amarushanwa nka Tour du Rwanda na La Tropicale Amissa Bongo, irimo kandi abakinnyi batatu mu bafashije Areruya Joseph kwegukana La Tropicale aribo Ruberwa Jean Damascene, Munyaneza Didier na Rene Ukiniwabo.

Harimo kandi Mugisha Samuel usanzwe ukinana na Areruya mu ikipe ya Team Dimension Data Continental hamwe na Hakiruwizeye Samuel. Iyi kipe izaba itozwa na Sterling Magnell, umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu, umukanishi ni Maniriho Eric naho umu-masseur ni Ruvogera Obed.

Harimo kandi Mugisha Samuel usanzwe ukinana na Areruya mu ikipe ya Team Dimension Data Continental hamwe na Hakiruwizeye Samuel. Iyi kipe izaba itozwa na Sterling Magnell, umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu, umukanishi ni Maniriho Eric naho umu-masseur ni Ruvogera Obed.

Abakinnyi babiri ba mbere muri Tour de l’Espoir bazahita bakatisha itike yo kujya gusiganwa muri Tour de l’Avenir yo mu Bufaransa, irindi siganwa riri ku ngengabihe ya Coupe des Nations rikaba rifatwa nka Tour de France y’abaterengeje imyaka 23.

Ikipe y’u Rwanda irahaguruka i Kigali kuri uyu wa mbere saa tatu za mu gitondo

0Shares

You may also like...