Christopher ati “2017 yandutiye indi myaka yose”

Loading...

Muneza Christopher wahoze muri Kina Music akayivamo ngo 2017 yamubereye umwaka mwiza kuruta indi yose mu kwinjiza amafaranga ndetse no gukoresha ibitaramo by’amateka.

Nyuma y’imyaka irindwi muri Kina Music yazamukiyemo, mu kwa munani 2016 yatandukanye n’iyi nzu ya muzika atangira kwikorera ku giti cye. Christopher yavuze ko kuva yatangira muzika mu 2009 uyu mwaka dusoza wa 2017 ariwo wamubereye mwiza kurusha indi yose.

Ati “ 2017 niwo mwaka ni njijemo amafaranga ugereranyije n’indi myaka yatambutse ndi umuhanzi, navuga ko 2017 irangiye neza kuko insigiye intangiriro nziza y’ umwaka utaha wa 2018”.

uyu musore akaba atashatse gutangaza aya mafaranga.

Uyu mwaka kandi ngo nibwo bwa mbere mu mateka indirimbo ye yaciye kuri Televiziyo mpuzamahanga, ni indirimbo “Simusiga” yanyuze kuri TV nka Trace Muzic n’izindi.

Uyu mwaka kandi ngo yakoze igitaramo kitabiriwe cyane muri Radisson Blu amurika Album ye ku munsi wa St Valentin muri Gashyantare. Yishimira ko abantu baje ari benshi cyane.

Ati “Ninjye muhanzi nyarwanda wa mbere wijuje salle ya Radisson Blu kandi mu gitaramo gihenze.”

2017 kandi yayifashemo umwanya wa kabiri muri PGGSS yegukana amafaranga miliyoni 4,5.

2018 ngo ayifitiye ikizere cyane kubera uko 2017 irangiye, ndetse ngo aratangira umwaka mushya ahita asohora indirimbo nshya yise “Isezerano”.  Ndetse yamaze gusohora agace gato kayo nk’iteguza.

Iyi ndirimbo nshya ngo azayisohora ku bunani tariki ya mbere Mutarama 2018.

Yavuze kandi ko hari indirimbo yakoranye na Meddy ariko bakinoza bombi iby’uko yasohoka nta n’umwe ibangamiye ibikorwa bye muri bombi.

Ati “indirimbo irahari ariko igomba gusohoka itabangamiye imishinga y’umwe mu bayigize, tuzatangaza igihe izasohokera twabyumvikanyeho.”

Ngayo nguko uko umuhanzi yishimira uyu mwaka uri ku mera zawo.

2Shares
Loading...

You may also like...