Didier Gomes yavuze kuri Rayon Sports no ku Mavubi

Umufaransa Didier Gomes da Rosa utoza ikipe ya Ethiopian Coffee yo mu cyiciro cya mbere muri Ethiopia yatangaje ko hari abakinnyi ashobora kugura mu Rwanda, avuga ku Mavubi no ku byago byagwiririye Rayon Sports yahoze atoza.

Gomes yageze i Addis Ababa muri Ethiopia mu mpera z’icyumweru gishize agiye gutoza ikipe ya Ethiopian Coffee yo mu cyiciro cya mbere yari yatandukanye n’umutoza wayo, Kostadin Papic.

Nyuma yo guhabwa izi nshingano, Gomes wanditse amateka akomeye mu Rwanda agafasha Rayon Sports kwegukana igikombe cya shampiyona ayikuye mu myanya ya nyuma, yaganiriye na IGIHE atangaza ko kuri ubu akirimo kureba abakinnyi afite n’imyanya irimo icyuho kuburyo ashobora no kuzagura abandi mu Rwanda.

Yagize ati “Ndacyareba uko ikipe imeze, ndashaka no kubanza kumenyera iki gihugu nyuma nibwo nzatangira gushaka abakinnyi. Ubu sinatangaza byinshi ariko birumvikana nzabakenera. Nibiba ngombwa ko hari n’abo nakura mu Rwanda nzabazana ariko bizaterwa n’uko abo mfite bahagaze.”

Uyu mutoza yavuze ko akurikirana umunsi ku munsi amakuru y’imikino yo mu Rwanda by’umwihariko ikipe yahoze atoza anahoza ku mutima.

Yagize ati “Mu Rwanda ni iwacu, nkurikirana amakuru yaho cyane, mba nyazi rwose by’umwihariko aya Rayon Sports yanjye.”

Yakomeje avuga ko yamenye ibyago byayibayemo ikabura uwari umutoza wungirije, Ndikumana Hamad Katauti witabye Imana, asaba abafana bayo nawe yemeza ko ari umwe muri bo, gukomeza kwihangana no kuyiba hafi kurushaho kugira ngo bitazatuma yitwara nabi.

Ku ikipe y’igihugu Amavubi yifuzaga no gutoza mbere yo kuyiha Antoine Hey, uyu mutoza yavuze ko yabonye uko yitwaye muri Cecafa bidashimishije ariko arema agatima abakunzi bayo ko umutoza ifite ari mwiza ndetse ashobora guhindura ibintu muri CHAN 2018.

1Shares

You may also like...