Donald Trump ngo yaba yishyura umwe mu bakinnyi ba film zurukozasoni(porn) $130000 ngo abike ibanga ry’ibihe bagiranye.

 

Trump nyuma yo kuba avugwaho inkuru zigiye zitandukanye noneho  ubu igezweho ni uko umwe mu banyamategeko be yaba yarishyuye umukinnyi ukina film zurukozasoni zizwi nka pornographie akayabo kamafranga $130000 ngo abashe kubika ibanga afitanye na Donald Trump.

Inkuru dukesha ikinyamakuru cya the wall street journal kivugako umugore ukoresha amazina ya Stomy Daniels nka mazina ya akazi ariko akaba yitwa Stephanie Clifford muri 2006 yagiranye umubonano w’ ibanga na Trump.

Iki kinyamakuru kandi kinavuga ko uyu mugore muri 2016 yari yaraganiriye nikinyamakuru ABC News ariko mbere yuko amatora aba bamwe mu banyamategeko ba Trump bumvikanye kuzajya bamuha aka kayabo kamafranga kugirango iryo banga ntirizajye hanze.

Bivugwa ko uyu mugore yari yarahuye na Trump mu cyumba cyimwe mu mahoteli ya rump ubwo bari baje kureba amarushanwa ya Golf nkuko bitangazwa nimwe mu nshuti za Stomy Daniels zakadasohoka witwa Alana Evans.

Uyu mugore Alana atangaza ko mugenzi we yamuhamagaye inshuro nyinshi ngo aze basangire ariko agakomeza kumwangira kuko yari yifitiye gahunda ze yari yamaze kwipangira.

Alana kandi atangaza koi bi byabaye mu kwezi kwa  karindwi 2006 mu cyumba cya hotel ya Trump mu gihe umugore wa Donald Trump Melania yari amaze igihe gito yibarutse umwana wabo wimfura witwa Barron.

Stomy ngo ashobora kuba abitse iri banga kubera akayabo kamadorari rimwinjiriza.

0Shares

You may also like...