Dore ibyo George Weah azakorera Liberia mu gihe azamara ku butegetsi

 

Perezida mushya w’igihugu cya Liberia George Weah ni umwe mu bahanzwe amaso n’abatuye isi bose bitewe n’uko nta byinshi azi kuri politiki, uyu mugabo ufite ubunararibinye mu byo gukina umupira w’amaguru yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru bwa mbere mu mateka kuva mu mwaka w’1944 abatangariza gahunda y’ibyo yifuza kuzibandaho mu gihe azaba ayobora cyo gihugu.

Perezida George Weah yavuze ko mu myaka itandatu ya Manda ye,yifuza gufasha igihugu gutangira kohereza hanze ibikomoka ku buhinzi kandi akavugurura ibikorwaremezo.

Yagize ati”Tugiye gushyira guverinoma ku murongo. Mu by’ukuri dufite inzobere mu bukungu zizadufasha kubigeraho kandi nk’uko mu bibona ni ubwa mbere habayeho guhererekanya ubutegetsi mu mahoro na demokarasi. Guverinoma ifite ikipe natwe dufite ikipe turimo turaganira. Bazamenya ikiri mu mitamenwa yacu ariho duhera tureba icyo gukora mu guteza imbere igihugu. Turimo turashyira hamwe ikipe”.

Urubyiruko rwinshi rwashyigikiye George Weah aho rwarengaga 60% by’abatoye gusa Liberia ni kimwe mu bihugu by’Afurika bifite ubukungu bwasubiye inyuma ndetse n’ibiciro by’ibicuruzwa byoherezwa hanze bisubira inyuma.

Akomeza agira ati”Ni byiza, ndashaka gushishikariza abantu banjye kwihaza mu biribwa ndetse no guhinga ibihingwa byinshi ku buryo dusagura ibyo twohereza hanze. Guverinoma ifite inshingano zo kuzana ibihingwa bishobora guhindura ubuzima, bifasha abaturage kugira uburenganzira bwo kwihingira ibyo kurya. dufite ubutaka bwera ku buryo twahinga icyo ari cyo cyose, tukaba tunabashishikariza kwifashiha ikoranabuhanga mu buhinzi”.

Kugeza ubu abaturage b’igihugu cya Liberiya bagera kuri 60% batunzwe n’ubuhinzi ndetse n’abaturage bo mu gihugu cya Malaysia bakaza gushora imari yabo mu buhinzi butanga ’amavuta y’amamesa.

Ubuhinzi nirwo rwego rutanga umusaruro uri hasi cyane ku buryo bisaba Liberiya kuvana hanze ibiryo ku kigero cya 80%.

Biteganyijwe ko mu mpera z’uku kwezi ,George Weah azehererekanya ububasha na perezida Ellen Johnson, umugore wa mbere wabaye perezida muri Afurika, akanahabwa igikombe cy’amahoro cyitiriwe Nobel.

0Shares

You may also like...