Dore imbunda 10 za mbere zikoreshwa n’abarashi kabuhariwe

Hari ibintu byinshi utari uzi ku barashi kabuhariwe, ndetse babigize umwuga. Reba imbunda z’abarashi babigize umwuga kandi abazwi ku izina rya mudahushwa. Aba ni abagabo bazwi cyane mu gukora aho byanze kandi ahasabwa ubwitonzi.

Aba bagabo bakoresha imbunda ziryoshye cyane zagutera kujya mu gisirikare ariko bikaba bisaba byinshi cyane. Nahise kubereka izi mbunda bityo nuyibona no muri firime itazakuyobera.

10.M110

Iyi ni imbunda nziza cyane yakorewe mu gihugu cya leta zunze ubu za amerika, ikaba yarakozwe n’uruganda rwa Knight’s armament company. Iyi mbunda ahanini ikaba yarakozwe ngo isimbure iyitwa M24. Iyi mbunda yakozwe mu mwaka wa 2007 kandi ikaba yararwanye mu rugamba rwa Afghanistan na Iraq.

Ibiro: 6.94kg

uburebure:1029mm

uburebure iyi mbunda yarasamo: 800m

9.Saber 308

Mu by’ukuri iyi ni imbunda igezweho, iroroshye iraterurika kandi irihuta cyane mu kuyikoresha. Ifite aho barasira horoshya akazi k’urasa kandi iyi mbunda ntisaba ubumenyi bwinshi. Ireba neza cyane ukoresheje ijisho ry’igipimo.

8.Tac50

Imbunda nziza yagaragaye mu myaka ya za 1980, kandi andi moko azikomokaho akaba yarakozwe. Yakorewe muri Phoenix, Arizona muri leta zunze ubumwe za amerika kandi iyi mbunda ikaba akenshi ikoresha n’igisirikare cya Canada n’abakomando b’abafaransa.

Iyi mbunda kandi ikaba ikunda gukoreshwa n’abicanyi babigize umwuga.

Ibiro: 11.8kg

uburebure: 1448mm

uburebure iyi mbunda yarasamo: 1800m

7.M40

M40 imbunda yabanje gukorwa mu mwaka wa 1966, bisobanura ko ifite impanga nyinshi M40, M40A3, M40A5 yarangiye mu 2009. Iyi nayo ikaba ikorerwa muri amerika, kandi ikaba yararwanye intambara zikomeye zo muri Vietnam kandi ikaba ikozwe mu giti.

Uwayikoze: Remington arms

Ibiro: M40A1: 6.57kg, M40A3: 7.5 kg

uburebure: M40A1: 1117mm, M40A3: 1124mm

uburebure iyi mbunda yarasamo: 800m

Imbaraga zo kurasa: 777m/sec

6.Novritsch ssg-24.

Iyi ni imbunda iryoshye cyane aho idakenera kuyihindura buri kanya ndetse ikanakoresha 28BBs, kandi wanamenya amasasu asigayemo kuko ikozwe muri magazine yayo ibonerana nka plastic (parasitike).

Ibiro: 2600gm

Uburebure: 1095mm-1155mm.

5.AS50

Iyi mbunda yakozwe mu mwaka wa 2007, ikozwe n’uruganda rwo mu bwongere ruzwi nka the Britsh fire arms. Izi mbunda zikoreshwa n’igisirikare cyabongereza ndetse na Navy Seals zo muri leta zunze ubumwe z’Amerika. Iyi mbunda irasa cyane aho irasa inshura 5 mu gihe cyingana n’isegonda rimwe n’igice.

Ibiro: 12.2kg

Uburebure: 1369mm

Uburebure yarasa: 1800m

4.Model99

Iyi mbunda ikaba yarakozwe n’uruganda ruzwi nka Savage Arms Company rwa Arthur W. Savage mu mwaka wa 1892.

3.AWM (Arctic Warfare Magnum)

AWM ikaba yarakoze akazi kuva mu mwaka wa 1996. Ikaba yararwanye intambara nyinshi cyane harimo iyo muri Afghanistan na Iraq nubwo byavuzwe ko iyi mbunda yasimbuwe na AXMC.

Ibiro: 6.9kg

Uburebure: 1230mm

Uburebure yarasa: 1640m.

2.M107

Iyi mbunda izwi nka Barrett M82 ikaba kandi yaremewe na leta y’igisirikare cy’ Amerika. Imbunda kandi iri mu bwoko bwa semiautomatic rifle, ikaba yarakoreshejwe mu nambara nyinshi cyane; Kosovo, intambara yo kurwanya ibiyobyabwenge muri Mexico, Gulf, ndetse n’intambara ya Somalia y’abasivire. Iyi mbunda kandi ikaba ifite impanaga zirimo M82, M82A1, M82A1A, M82A1M, XM107…

Ibiro: 14kg

Uburebure: 1400mm

Ubureburebwaho irasa: 1800m

1.CheyTac m200 Intervention

The CheyTac intervention ikaba ari imbunda yambere y’ikinyejana, ikaba yarakozwe na leta zunze ubumwe z’Amerika na Cheytac LLC mu 2001 ikaba igura $13,800 ubwo Akaba akabakaba miliyoni 12 z’amanyarwanda.

Ibiro: 14.1kg

Uburebure: 1300mm

Uburebure yarasa: 2500m.

 

0Shares

You may also like...