Dream Boys, Christopher na Bruce Melody bakuwe amata ku munwa

aba basore ba Dream boys bakaba binjizaga agatubutse muri tigo

Abahanzi Dream Boys, Bruce Melody na Christopher ni bamwe mu bagiye kugerwaho n’ingaruka ziturutse ku igurishwa  ry’ikigo cy’itumanaho cya Tigo Rwanda, kuko bari basanzwe bayamamariza.

Kuwa 19 Ukuboza 2017 ni bwo byamenyekanye ko Bharti Airtel yaguze ikigo cy’itumanaho cya Tigo Rwanda, bisobanuye ko abafatabuguzi bayo bazahita bajya muri Airtel Rwanda.

Kuba Tigo Rwanda igiye kuva mu bigo by’itumanaho byo mu Rwanda, bizagira ingaruka ku bantu bamwe na bamwe barimo abakozi bayo n’abandi bafatanyabikorwa.

Muri abo bazagirwaho ingaruka ku n’igurishwa rya Tigo Rwanda harimo abahanzi bari bafite amasezerano yo kuyamamaza ari bo Dream Boys, Bruce Melody na Christopher.

Dream Boys bari bamaze imyaka igera kuri itanu barya ku mafaranga yo kwamamaza Tigo Rwanda mu gihe Christopher na Bruce Melody bari bagiye kumara imyaka itatu.

N’ubwo amasezerano yaba bombi ari ibanga nta washidikanya ko  bahakuraga amafaranga atari make yabafashaga mu buzima bwabo bwa buri munsi no guteza imbere umuziki wabo.

Bruce Melody na Christopher batangiye gukorana na Tigo Rwanda basimbuye Urban Boys yari irangije amasezerano y’imyaka 2.

Bruce akaba yari asanzwe akorana na Tigo Rwanda

0Shares

You may also like...