Griezmann yashinjwe ironda ruhu nyuma yo kwisiga irangi ry’umukara ku mubiri wose

Loading...

Griezmann yisize amabara y’umukara umubiri wose

Antoine Griezmann umukinnyi w’ikipe ya Atletico Madrid mu gihugu cya Espagne yasabye imbabazi abantu bose bamunenze ku ifoto yashyize hanze kuri iki Cyumweru, ubwo yagaragaraga yisize amarangi y’umukara, mu myambaro y’ikipe ya Harlem Globetrotters, abenshi bakamushinja ironda ruhu.

Griezmann yashyize hanze ifoto abinyujije kuri Twitter yambaye nk’umukinnyi wa Basketball w’umwirabura.

Nyuma yo kwibasirwa n’ababonye iyi foto, uyu mukinnyi ukomoka mu Bufaransa yahise ayisiba nubwo yari yabanje kubabwira gutuza kubera ko ari umufana wa Harlem Globetrotters.

Ubutumwa bwa gatatu uyu mukinnyi w’imyaka 26 yahise ashyira hanze bwari ugusaba imbabazi abo yakomerekeje bose bitewe n’iyi foto n’amashusho yashyize kuri Twitter ye.

 

23Shares
Loading...

You may also like...