Humble Jizzo n’umugore berekeje muri Amerika, ese bazagaruka?

Ahagana ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2017, umwe mu bagize itsinda rya Urban Boyz Humble Jizzo yahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali ari kumwe n’umugore we Amy Blauman aho bagiye muri Leta zunze ubumwe za America muri gahunda zirimo no kwitegura umwana wabo wimfura.

Humble Jizzo n’umugore we Amy Blauman bamaze iminsi mu bihe byo kwitegura kwakira imfura yabo y’umukobwa ari nabyo byatumye bafata umwanzuro wo guhagarika ubukwe bagombaga gukora mu Ukuboza 2017.

Aganira n’itangazamakuru,uyu musore yavuze ko ajyanywe n’impamvu ebyiri, iya mbere ngo ni uko aherekeje umufasha we ugiye kwibaruka umwana wabo w’umukobwa, icya kabiri ni uko agiye guhura n’umuryango w’umufasha we cyane ko n’igihe umugore we amaze mu Rwanda yagize amahirwe yo guhura n’umuryango wa Humble Jizzo.

Humble Jizzo n’umugore we Amy Blauman bamaranye imyaka itatu bakundana. Uyu mukobwa yaje mu Rwanda mu mwaka wa 2014 ubwo yakoraga ubushakashatsi ku byo yize mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza, yatangiye akorera cyane mu Mujyi wa Rusizi ari naho yamenyaniye na Humble Jizzo ubwo Urban Boyz yari yagiye kuririmbirayo muri Primus Guma Guma Super Star.

Humble Jizzo yambitse Amy Blauman impeta y’urukundo ubwo barimo bafata amashusho y’indirimbo ‘Do You Know’ bahuriyemo kuwa 14 Gashyantare 2017. Aba bombi kandi bahise biyereka umuryango wa Humble Jizzo nawo ubaha umugisha kugeza ubu hakaba hasigaye abo mu muryango wa Blauman ari na kimwe mu bibajyanye muri Amerika.

0Shares

You may also like...