Ibihugu 10 bikiri munsi y’ ubuyobozi bw’ abami

Nubwo ibihugu byinshi bigendera munsi y’ amategeko ya demokarasi, Aho ubutegetsi buba butari ubw’ umuryango ahubwo igihugu kikayoborwa nuwo abaturage bahisemo binyuze mu mategeko. Uru ni urutonde rwerekana ibihugu bikiri munsi y’amategeko y’ Ubwami muri iki gihe ;

United Kingdom (Britain)

United Kingdom (ubwongereza) ni kimwe mu bihugu bizwi kuba byarakoresheje ubuyobozi bw’ abami n’ abamikazi igihe kinini kurusha ibindi byose. Ubu kikaba kiyobowe na Queen Elizabeth II wavutse muri 1926, agahabwa ubuyobozi muri 1952.

Morocco

Morocco ubu iyobowe  King Mohammed VI wagiye kubutegetsi muri 1999 nyuma yuko se, King Hassan II apfa.

Spain

Spain ubu iyobowe n’ Umwami Felipe VI wabaye umwami nyuma yuko se, Juan Carlos atanga ubutegetsi muri 2014.

Netherlands

King Willem-Alexander ni we mwami wambere wabayeho wa Netherlands mu myaka 100 ishize, kuko Netherlands yari imaze icyo gihe cyose iyoborwa n’ abamikazi.

Japan

Japan ni igihugu kiyobowe n’ umuryango w’ abami umaze imyaka 2600. Ubu ikaba iyobowe na Emperor Akihito.

Jordan

Jordan ubu iyobowe na King Abdullah of Jordan wagiye kubutegetsi mu 1999, asimbuye se, King Hussein, wari warayoboye hafi imyaka 15 years.

Monaco

Monaco ni kimwe mu bihugu byambere bito ku isi. Ubu monako iyobowe na Prince Albert II wavutse muri 1958, akaba ari umwana wa Prince Rainier n’ umukinyi wa firime w’ umunyamerika Grace Kelly.

Denmark

Denmark ubu iyobowe na Queen Margrethe wavutse mu 1945, muri icyo gihe abagabo gusa nibo bashoboraga kujya kubutegetsi. Byabaye ngomba yuko bahindura itegeko kugirango ajye kubutegetsi muri 1971.

 

Norway

Norway ubu iyobowe na King Harald V wavutse mu 1937. Niwe wanyuma mu muryango w’ ubwami bwa Norway watangiye kera mubihe by’ aba Viking.

Saudi Arabia

Saudi Arabia nicyo gihugu cyambere gikoresha ubwami bwuzuye aho icyom umwami  avuze gikorwa ako kanya ntawo babiganiriyeho. Ubu kikaba kiyobowe na King Salman bin Abdulaziz al-Saud, wabahawe ubuyobozi muri 2013 asimbuye mukuru we King Abdullah wapfuye afite imyaka 90.

2Shares

You may also like...