Ibihugu  10 bya mbere mu kurwanira mu kirere ku isi

Mu ntambara zose zirwanirwa kuri iyi si, usanga izikomeye kandi zihesha imbaraga ibihugu ari intambara zo mu kirere. Kandi ibihugu kuri iyi si byinshi bitanndukanwa n’ubushobozi bafite mu basirikare byabyo.

Uru rutonde rukorwa hakurikijwe intambara ndetse n’umubare w’intwaro ibi bihugu biba bafite mu bubiko bwabyo.

Reba uko ibi bihugu bikurikirana nubwo hari buzemo ibigutungura utari witeguye.

  1. Japan

Iki gisirikare cyahujwe mu mwaka wa 1954, ubwo abayapani bahuzaga igisirikare cy’ubwami cyarwaniraga mu kirere ndetse nicyahoze ari igisirikare gisanzwe kirwanira ku butaka.

Iki gisirikare gifite amato ya rutura y’indege zirwanira mu kirere 38(warrior air ships), ndetse bakagira indege z’intambara 50,324(troopers).

  1. Australia

RAAF(Regal Australian Air Force), ni izina ryahawe iki gisirikare kiza ku mwanya wa cyenda ariko mu byu kuri agahugu gato.

Iki gisirikare gifite indege zitwara izindi ndege zigera kuri 35, ibigo bya gisirikare ariko kirwanira mu kirere bigera kuri 35. Kikaba kibitseho izindi ntwaro za rutura mu bubiko bwacyo.

  1. The United Kingdom

Ubwami bw’abongereza nabwo buza kuri uyu mwanya nyuma y’intambara nyinshi cyarwanye. Iki gisirikare cyakomeye cyane mu mwaka wa 1918 ubwo ingabo z’ubwami zihuzaga. Iki gisirikare cyibitseho ibibuga by’ingabo zirwanira mu kirere bigera kuri 22 ndetse n’indege zibarirwa mu bihumbi, bikaba bikigira icya munani kuri iyi si.

  1. Turkey

Iki gisirikare cyizwi cyane kw’izina rya Power House (inzu ikomeye) mu gisirikare cyabo, kikaba cyarakomeye Ahagana mu mwaka wa 1994. Iki gisirikare kibitseho indege nyinshi zo mu bwoko bwa F-16 Falcon, ndetse gifite indege n’amato y’intambara agezweho.

  1. France

Igisirikare cy’abafaransa kiza ku mwanya wa gatandatu kandi kikaba ari igisirikare gikomeye cyane mu buryo bwo gutegura intambara zo mu kirere. Iki gisirikare kikaba cyarakozwe mu mwaka wa 1903.

  1. Israel

Iki gihugu gito ariko kibitseho ubushobozi bukomeye cyane, ugendeye ku bwarimu bw’amateka y’intambara; iki gisirikare cyubatswe mu mwaka wa 1948. Iki gisirikare kibitseho indege za gisirikare z’ubutwazi zigera kuri 55, ndetse n’ibindi bitwaro bya rutura mu bubiko bw;iki gihugu.

  1. India

Igisirikare cy’ubuhinde cyashinze imizi mu mwaka wa 1932, kikaba kandi kiri muri ibi bihugu nyuma yo gutsinda intambara nyinshi. Nyuma yo gutsinda intambara zirimo insinzi ikomeye cyane ku rugamba rwa Kargil mu mwaka wa 1999, ubu kikaba kibitseho ibigo bya gisirikare 60 kandi kikaba gifite indege zisaga 280 z’ubutwazi bwa gisirikare.

  1. China

Igisirikare cy’abashinwa cyagaragaye mu mwaka wa 1949, kandi iki gihugu kikaba kiza ku mwanya wa mbere muri Aziya (Asia). Iki gihugu gifite indege za rutura zigera ku 193(strikers), 645(coach planes), na za kajugujugu ndetse nizindi ntwaro zikomeye cyane.

  1. Russia

Iki gihugu bidatunguranye kikaba kiri ku mwanya wa kabiri, kikaba  cyarashinze imizi mu mwaka wa 1992. Iki gihugu kikaba gifite intwaro zihambaye kandi zigezweho mu buryo bw’intambara.

  1. United States of Amerika

Leta zunze ubumwe z’Amerika zikaba ziyoboye uru rutonde bidatunguranye kuko irumazeho igihe kirekire, iki gisirikare kikaba cyarakomeye nyuma yo gufata ubwigenge. Kikaba cyarubatswe mu mwaka 1947 aho gikomeye cyane kandi kikaba ari icyambere kurusha ibindi bihugu kuri iyi si dutuye.

Ubundi ubushakashatsi bwerekana ko igihugu kitajya gishyira ubushobozi bwacyo bwose hanze, niyo mpamvu imibare yerekwa isi iba itizewe.

0Shares

You may also like...