Ibiraro 10 birebire ku isi binateye ubwoba kurusha ibindi

Urebye aya mateme bishobora kukugora kwemera ko ari ukuri nyamara aya mateme abaho ndetse arakoreshwa umunsi ku munsi. Irebere uburyo amateme 10 yambere ku isi mu burebure akurikirana ndetse n’ibihugu aherereyemo.

10: RUNYANG BRIDGE

Iri teme riherereye mu Bushinwa rikaba rifite uburebure bwa Km 35.66. Ryatashywe ku mugaragaro mu mwaka wa 2005 nyuma yo gutwara asaga miliyoni 700 z’amadorari ya Amerika.

9: HANGZHOU BAY BRIDGE

Iri teme naryo ryo mu Bushinwa rifite uburebure bwa Km 35.68 rikaba rihuza imigi 2 ari yo Jiaxing na Ningbo yo mu ntara ya Zhejiang. Ryuzuye mu mwaka wa 2007 ritahwa muri 2008 aho ryagabanyije urugendo kuva kuri Km 400 kugera kuri Km 180 gusa.

8: YANGCUN BRIDGE

Iri teme na ryo riri mu Bushinwa rikaba ryaruzuye mu mwaka wa 2007 rifite uburebure bwa Km 35.8.

7: MANCHAC SWAMP BRIDGE

Iri teme riherereye muri Leta zunze ubumwe za Amerika muri Leta ya Louisiana. Ryatwaye asanga miliyoni 7 ryuzura mu mwaka wa 1979. Iri teme rifite uburebure bwa Km 36.69.

6: LAKE PONTCHARTRAIN CAUSEWAY

Iri teme naryo riherereye muri Amerika muri Leta ya Louisiana. Ubwo ryuzuraga ni ryo ryari iteme rya mbere rirerire ku isi dore ko byanatumye ryandikwa mu gitabo cya Guiness de records. N’ubwo rimaze imyaka isaga 47 iri teme riracyari mu mateme 10 ya mbere maremare ku isi. Iri teme rifite uburebure bwa Km 38.3.

5: BEIJING GRAND BRIDGE

Iri teme riherereye mu mugi wa Beijing ryuzuye mu mwaka wa 2010 ritahwa mu mwaka wa 2011. Rifite uburebure bwa Km 48.

4: BANG NA EXPRESSWAY

Iri ni iteme ririho umuhanda munini riherereye mu gihugu cya Thailand rikaba rifite uburebure bwa Km 55 rikaba ryubatswe na ba kabuhariwe mu bwubatsi bakomoka muri Asia na Amerika. Kugeza mu mwaka wa 2010 ni ryo ryazaga ku isonga ku isi.

3: WEINAN WEIHE GRAND BRIDGE

Iri teme riherereye mu Bushinwa rikaba rihuza imigi 2 ariyo Zhengzhou na Xi’an. Iri teme rica hejuru y’umugezi wa Wei rikaba ririho imihanda minini inyurwamo n’imodoka.
Ubwo ryuzuraga mu mwaka wa 2008 ni ryo ryari iteme rya mbere rirerire ku isi rikaba ryaratangiye gukoreshwa mu mwaka wa 2010. Rifite uburebure bwa Km 79.7.

2: TIANJIN GRAND BRIDGE

Iri teme riherereye mu gihugu cyu Ubushinwa rikaba ryaranditswe mu gitabo cya Guiness de records kubera ari irya 2 mu mateme afite uburebure burenga Km 100 aho ryo rifite Km 113 z’uburebure. Ryuzuye mu mwaka wa 2010 ritangira gukoreshwa mu mwka wa 2011.

1: DANYANG–KUNSHAN GRAND BRIDGE

Iri teme riherereye mu Bushinwa akaba ari ryo teme rya mbere rirerire ku isi. Rihuza imigi ibiri yo mu Bushinwa ari yo: Shangai na Nanjing.

Iri teme ryuzuye mu mwaka wa 2010 ritangira gukoreshwa mu mwaka wa 2011 aho ryubatswe n’abakozi 10,000 bose mu gihe cy’imyaka 4. Rifite uburebure bwa Km 164 zose rikaba ryaranditswe mu gitabo cya Guiness de Records.

0Shares

You may also like...