Iherezo ry’u Rwanda n’abanyarwanda

Byahereye kera bivugwa ngo u Rwanda ruratewe, bakunze guhoza mu kanwa ngo I Rwanda si amahoro, ariko tugasanga ari amagambo gusa. Byavuzwe kera ngo haje imitwe y’iterabwoba izashobora u Rwanda, ariko siko byagenze kuko dufite abayobozi bakomeye cyane, ndetse twubatse ku rutare rukomeye. Nanjye icyo mbakundira ni uko batanyeganyega mu magambo, aho bakuragaho urujijo abanyarwanda n’abanzi b’u Rwanda.

Nyamara u Rwanda n’abanyarwanda dufite abandi banzi kandi bari muri twe, abo dusingiza tukabataka nyamara tugomba no kwirinda.

Igihugu cy’u Rwanda ni igihugu gikomeye cyane kandi gifite imitungo kamere ariko iyo mitungo ishobora kuvamo amarira imana iramutse idukuyeho amaboko nubwo ibyo ari inzozi umwanzi adashobora kubona mo impamo.

Nibyo tujye tureba ibigaragarira amaso ariko tujye tureba n’ibyo abahanga bavuga, ibyo bizadutera ku tirata ahubwo tuzahora dusingiza Rurema.

Uru ni rumwe mu mpfu abaturiye ikiyaga cya kivu bahura na rwo, ariko dushime leta yacu imana igitije amaboko yo kubirwanya.

Umva iki kiganiro cya Mwanafunzi uzwi cyane ku biganiro bicukumbuye kandi bihishe, ibyo biragutera kumenya ko iya hanze u Rwanda yaduteye no guhora tuyisenga.

0Shares

You may also like...