Ikipe y’ iguhugu Amavubi yanyagiwe na Algeria ibitego 4-1

Ikipe y’igihugu amavubi aho yari iri mu mikkino ya gicuti yo kwitegura irushanwa rya chan gusa uyu mukino ntago babashije kuwitwaramo neza kuko batsinzwe ibitego bine kuri kimwe.

Kuva mu ntangiriro zuyu mwaka 2/1/2018 amavubi yerekeje mu gihugu cya Tunisia mu myiteguro yimikino ya nyuma ya champion d’Afrique de Nation (CHAN) ari naho bari kuzakinira imikino ya gicuti.

Amavubi yateganyaga gukina imikino na sudan gusa uyu mukino ntiwabashije kurangira kuko haje kuzamo imvuru ziza no gukurura imirwano bituma umusifuzi aza guhabarika uwo mukino utararangira nta nigitego cyari cyabasha kwinjira ku mpande zose.

Undi mukino bateguraga gukina ni uwabahuje nikipe yigihugu ya Namibia arinawo baje kunganya igitego kimwe kuri kimwe. Kuruhande rw’ urwanda icyo gitego cyari cyatsinzwe numusore Nshuti Dominique Savio.

Naho umukino wari utegerejwe na benshi akaba ari nawo umutoza yavugaga ko ariwo aribupimireho uko ikipe ye ihagaze. Antoine Hey nabasore be umukino ntiwabahiriye kuko mu gice cyambere gusa bari bamaze gutsindwa ibitego 3:0

Umukinnyi wa Algeria Farouk Chafai yabatsinze ibitego 2, icyambere ku munota wa 10 nuwa 29 naho uwitwa Mohamed lamine yari yatsinze kuwa 22.

Mu gice cya kabiri, umutoza Antoine Hey yaje gukora impinduka zabasore bane ngo arebe ko hari icyo yahindura ashyiramo Savio Nshuti, Faustin Usengimana, Ally Niyonzima na Omborenga Fitina.

Ikipe yigihugu Amavubi yagerageje kwihagararaho ndetse iza no kubona igitego cya morale cyatsinzwe na Mubumbyi Bernabe kumunota wa 79 nubwo byatwaye iminota mike ngo babatsinde igitego cya kane cya El Habib kumunota wa 87 umupira uza kurngira gutyo ari ibitego 4-1.

11/1/2018 kuri uyu wa kane amavubi azerekeza I Tanger muri Morocco aho imikino yitsinda ryabo rya C izabera, ririmo  Nigeria, bizakina kuri 15/1, umukino wa kabiri bagakina na equatorial Guinea bakazarisoza bakina na Libya kuri 23/1.

0Shares

You may also like...