Imfungwa yazutse nyuma yo gupfa ikanabikwa ahabikwa imibiri y’abapfuye

 

Umugabo wo mu gihugu cya Esipanye yazutse nyuma y’uko agejejwe mu nzu y’abapfu nyamara abaganga bari bemeje bidasubirwaho ko uyu mugabo ashyingurwa kuko yashizemo umwuka.

Abaganga batatu bagenzuye umurambo wa Gonzalo Montoya Jimenez w’imyaka 29 y’amavuko, bemeje ko yashizemo umwuka.Umurambo w’uyu mugabo wari usanzwe ari umugororwa wajyanwe gukorerwa isuzuma (ikizamini)kugirango hamenyekane icyamwishe.

Ubwo abandi baganga bakoraga iki kizamini bumvise urusaku rw’uyu mugabo atabaza basanga akiri muzima.Uyu mugabo yagumishijwe mu bitaro kugirango akomeze gukurikiranwa n’abaganga.

Gonzalo aracyavugwa inkovu z’aho abaganga bari batangiye kubaga umubiri we kugirango bakora ikizamini cy’ubuzima.Iperereza ryatangiye ku baganga bemeje ko uyu mugabo yashizemo umwuka,hakibazwa niba atari uburyo bwo kumutorokesha.

0Shares

You may also like...