Imodoka 10 za mbere zihenze kurusha izindi kuri iyi isi ya rurema

Baravuga ngo amafaranga ntiyagura ibyishimo, ariko Numara kureba izi modoka urahita wifuza kuba Wabasha kuzigura.

Imodoka zihenze kurusha izindi kwisi zarenze kuba izo gutwarwa zihinduka izo kurimbana. Ubu ndakubwira ko imwe muri izi uramutse uyibonye amateka yubuzima bwawe yahinduka. Wakishima ibyishimo utishimyeho mu buzima bwawe kandi waseka inseko nta muntu muri uru Rwanda yari yayiseka.

Reba uru rutonde rukurikira singombwa ko usoma uburyo zikoze kuko ijisho gusa riraguha. Kuri uru rutonde kandi hakaba hariho imodoka yakoreshejwe mu ndirimbo nshya yakozwe n’umuhanzi king james

$2 million — Koenigsegg Regera

Iyo tuvuze imodoka zikaze twivugira McLaren P1, Porsche 918 Spyder, and Ferrari LaFerrari maze rimwe na rimwe tugasiga uyu murya w’imodoka inyuma. Ariko iyi modoka idafite ibiro byinshi ariko ikaba yiruka biteye ubwoba ikaba inafite moteri yo mu bwoko bwa V8.

Iyi modoka ivugwa ko no kubona umuhanda wayo igendamo bikomeye cyane.

$2 million — Koenigsegg One:1

Ushobora kugura byinshi muri aya mafaranga harimo amazu menshi, umuntu ukunda kubaka nawe yahita afunguza konte kuri banke maze akareba ukuntu yakoresha aya mafaranga. Ariko imodoka zihenze ibyo ntizibyitaho kuko zirarenze, uramutse utwaye kuri iyi modoka yiruka biteye ubwoba wahita uhitamo gutanga ubuzima bwawe ngo uyibone.

$2.5 million — Bugatti Chiron

Aho watekereje ko Bugatti Veyron ari imodoka irenze, iyi yaje ihinyuza iyo modoka kuko yaje iyirenze ubushobozi mu buryo bwose bufatika.

$2.5 million — Ferrari F60 America

Mu gihe cyo kwizihiza imyaka 60 y’imikorere ya Ferrari muri amerika y’ajyaruguru. Uruganda rw’abatariyani rwakoze imodoka 10 zonyine zo muri ubu bwoko. Iyi modoka irenze ubwenge bw’umuntu.

$2.6 million — Pagani Huayra BC

Iyi modoka ikaba igereranwa n’igisimba nyuma yizindi zose, ikaba yariswe izina nk’akamana k’umuyaga. Ibyo bha ubwenge ko iyi modoka iri mu madoka yita cyane kuri iyi si ya rurema.

$3 million — Ferrari Pininfarina Sergio

Wumvise igisubizo cyi’igiciro cyiyi modoka kandi ikaba atari yo ihenze kuri uru rutonde ariko akeza karigura kuko irusha byose izavuzwe ruguru. Iyi modoka yakozwe n’uruganda rw’abatariyani Pininfarina.

$3.4 million — Limited Edition Bugatti Veyron by Mansory Vivere

Uru rutonde ntirwakuzura tutabonye imodoka zo mu bwoko bwa Bugatti Veyron. Ariko buretse kuba ari yo modoka yiruka kuri uyu mubumbe ni imodoka inahenze cyane kuri iyi si.

$3.4 million — W Motors Lykan Hypersport

Wakibuka akazi iyi modoka yakoze muri Furious 7, ubwo yanyuraga mu magorofa 3 y’amazu maremare mu mujyi wa Dubai. Iyi modoka ikoreshwa mu murika gurishwa cyane ikaba yiruka cyane kandi yanaguruka iramutse ikuwe ku muhanda urambuye yamariyemo umuvuduko.

$4.5 million — Lamborghini Veneno

Uburozi, niryo zina uruganda rwa Lamborghini rwahisemo kuri iyo modoka ureba, ikaba yarakozwe mu kwizihiza imyaka 50 uruganda rumaze ruvutse.

$4.8 million — Koenigsegg CCXR Trevita

Koenigsegg, imodoka iri ku rutonde rwacu ari iya mbere. Irabikora koko, ni imodoka yambere ku butaka bwisi ihenze, si ugusesagura ahubwo iyi modoka ikwiye aka kayabo kuko iyi modoka ikaba izengurutsw muri zahabu ahantu hose. Ngaho nawe ibaze agaciro ka zahabu.

 

 

 

 

 

0Shares

You may also like...