imodoka Adolphe Hitler yagendagamo iri ku isoko

Iyi benz by’umwihariko yifashishijwe na Hitler mu karasisi kabereye mu mujyi wa Berlin mu 1940 nyuma yaho ingabo ze zikubise inshuro iz’abafaransa bagatsindwa, ndetse yongera kuyigendamo ubwo yasurwaga n’umunyagitugu w’umutaliyani Benito Mussolini.

Nyuma yaho ingabo z’ibihugu byari byishyize hamwe mu kurwanya Adolphe Hitler zari zirimbanije n’urugamba mu Burayi ndetse intambara itangiye guhosha, iyi modoka yafashwe n’ingabo za Amerika, ziyifatira mu Bufaransa ariko batazi nyirayo maze bayisiga ahaparikwaga imodoka za polisi ya gisirikare.

Nyuma y’intambara ya kabiri y’isi iyi benz yaguzwe n’umuturage wo mu Bubiligi, nyuma yaho iza kujya mu maboko y’umuryango w’abahoze ari abasirikare muri Virginie mbere y’uko igarurwa mu Burayi mu 2002.

Worldwide Auctionneers ntabwo yigeze igaragaza umwirondoro w’abari bafite iyi modoka magingo aya. Gusa yatangaje ko 10 ku ijana ry’amafaranga azavamo, azashyirwa mu bikorwa by’ubukangurambaga bugamije kwigisha amateka y’aba Nazi na jenoside yakoreye abayahudi “Holocauste “.

Muri Gashyantare uyu mwaka wa 2017 nabwo ikindi gikoresho cya Hitler cyagurishijwe akayabo ni telefone itukura(telephone rouge) ifatwa ’nk’intwaro karundura yasenye isi cyane’ mu mateka. Iyi ikaba yaraguzwe akayabo k’amadorali y’Amerika ibihumbi 243,000( ni ukuvuga asaga miliyoni 205Frw).

0Shares

You may also like...