Impinduka mu bakinnyi 23 bahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi bazitabazwa muri CHAN

Kuri iki gicamunsi cyo ku wa gatanu tariki ya 29 ukuboza 2017 , nibwo umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi wungirije , Mashami Vincent yatangaje abakinnyi 23 bahamagawe bazifashishwa mu irushanwa rya CHAN riteganyijwe kubera muri Maroc guhera tariki ya 13 Mutarama kugera tariki ya 4 Gashyantare 2018.

Nta mpinduka nyinshi zari zitezwe kubaho ugereranyije n’abakinnyi bakinnye imikino ya CECAFA y’ibihugu yabereye muri Kenya Ukuboza 2017. Gusa byari byitezwe ko hari abakinnyi bagomba kuvamo bakaba basimbuzwa abandi ni nabyo byabaye.

Impinduka zabaye Manishimwe Emmanuel (Mangwende) yavuyemo hajyamo Ndayishimiye Celestin, Sekamana Maxime avamo hajyamo Nshuti Dominique Savio, Niyonzima Olivier (Sefu ) avamo hajyamo Mubumbyi Bernabe

Dore abakinnyi 23 bahamagawe

Abazamu: Kimenyi Yves (APR Fc),Nzarora Marcel (Police Fc) na Eric Ndayishimiye (Rayon Sports Fc)

Ba myugariro: Rugwiro Herve (APR Fc), Omborenga Fitina (APR Fc), Ndayishimiye Celestin(Police FC), Manzi Thierry (Rayon Sports), Usengimana Faustin (Rayon Sports), Rutanga Eric (Rayon Sports), Kayumba Soter (AS Kigali),Iradukunda Eric (AS Kigali) na Mbogo Ally (SC Kiyovu).

Abakina hagati: Bizimana Djihad (APR Fc), Hakizimana Muhadjiri (APR Fc), Nshimiyimana Amran (APR Fc), Mukunzi Yannick (Rayon Sports), Manishimwe Djabel (Rayon Sports),na Niyonzima Ally (AS Kigali) .

Ba rutahizamu: Nshuti Innocent (APR Fc), Nshuti Dominique Savio (As Kigali), Mico Justin (Police Fc), Biramahire Abeddy (Police Fc),Mubumbyi Bernabe (Bugesera)

Biteganyijwe ko abakinnyi bahamagawe bazahagaruka mu Rwanda tariki ya 1 Mutarama 2018 berekeza muri Tunisia aho bazakorera umwiherero w’iminsi 10 mbere y’uko berekeza muri Maroc. Aha muri Maroc bazakina imikino ya gishuti 2 uwa Algeria n’uwa Sudani, umwe uzaba tariki ya 6 undi ube tariki ya 10 Mutarama 2018.

38Shares

You may also like...