Indege nini cyane ishobora no guhagarara ku mazi- Ubushinwa

 

AG600 ubwo yerekanwaga

Indege nini cyane kw’isi ishobora kugwa no kuguruka iva ku mazi yo mu Bushinwa ya AG600, yagize urugendo rwayo rwa mbere rw’isaha yose.

Iyi ndege nini igiye kungana na Boeing 747 ifite moteri 4, ubwo yagurutswaga bwa mbere yavaga ku kibuga cya Zhuhai mu ntara iri mu majyepfo ya Guangdong ho mugihugu cy’ubushinwa

Iyo ndege ishobora gutwara abantu bagera kuri 50, ikaba kandi ishobora kuba yahagarara mu kirere amasaha 12.

Iyi ndege ifite ibikoresho mo imbere byabugenewe byo kuzimya umuriro mu gihe yaba ihuye n’impanuka zitungurange za byara umuriro ndetse ikaba yanakoreshwa itabara abantu bagize ikibazo cyo kugwa mu mazi(kurohama).

Ukugurutswa kwambere kw’iyi ndege byanyujijwe kuri Televisiyo y’igihugu y’ubushinwa ndetse mu gihe iyi ndege yagarukaga kubutaka abantu benshi cyane bakaba bagiye kuyireba bitwaje amabendera y’igihugu cy’Ubushinwa.

N’ubwo ibi bigezweho ngo ntabwo ari ibintu bije ako kanya kuko abakoze iyi ndege ifite uburemere bwa toni 53.3 bavuze ko bari bamaze imyaka isaga umunani bakora iyi ndege.

0Shares

You may also like...