Indirimbo 5 zikunzwe kurusha izindi mu mwaka 2017

indimbo ya Bruce “ikinya” ikaba ariyo igarukwaho cyane

Uyu mwaka uri kugana ku musozo, wabaye mwiza muri muzika nyarwanda cyane ko hasohotse indirimbo nyinshi zamamaye cyane mu Rwanda. Ni yo mpamvu twifuje kumenya indirimbo eshanu zikunzwe cyane mu Rwanda aho twifashishije bamwe mu banyamakuru b’imyidagaduro ndetse bakurikirana bya hafi muzika nyarwanda.

Bamwe mu banyamakuru batanze aya makuru harimo; Phil Peter wo ku Isango Star,  Mc Tino wo kuri Royal Fm, Uncle Austin wo kuri Kiss Fm, Gerard Mbabazi wo kuri RBA, Rutaganda Joel wo kuri City Radio na Gentil Gedeon wo kuri KT Radio.

Phil Peter /Isango Star

Ikinya ya Bruce Melody

Nipe ya Urban Boys na Ykee Benda

Binkolera ya Sheebah Karungi na The Ben

Slowly ya Meddy

Super Star ya Social Mula

Gentil Gedeon/ KT Radio

I am Back ya Jay C na Bruce Melody

Ikinya ya Bruce Melody

Too Much ya Jay Polly n’abandi bahanzi

Slowly ya Meddy

Thank you ya Tom Close na The Ben

Rutanganda Joel/ City Radio

Ikinya ya Bruce Melody

Slowly ya Meddy

Agatako ya Dj Pius

Ku ndunduro  ya Social Mula

Thank you ya Tom Close na The Ben

Gerard Mbabazi/ RBA

Ikinya ya Bruce Melody

Habibi ya The Ben

Slowly ya Meddy

Too much ya Jay Polly n’abandi bahanzi

Thank you ya Tom Close na The Ben

Uncle Austin/ Kiss Fm

Slowly ya Meddy

Too Much ya Jay Polly n’abandi bahanzi

Thank You ya Tom Close na The Ben

Ikinya ya Bruce Melody

Owooma ya Charly na Nina

Mc Tino/ Royal fm

Kami ya Kid Gaju  na The Ben

Mula ya Mc Tino

Simusiga ya Christopher

Slowly ya Meddy

Ikinya ya Bruce Melody

Nkuko twabitangaje izi ni indirimbo eshanu bamwe mu banyamakuru b’imyidagaduro mu Rwanda basanga zaba indirimbo z’umwaka, gusa ikigaragara ni uko indirimbo ‘Ikinya’ ya Bruce Melody itari kubura ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe mu Rwanda. Ujanishije usanga indirimbo ‘Ikinya‘ ariyo ndirimbo ishoje umwaka ikunzwe cyane mu Rwanda.

14Shares

You may also like...