Intambara hagati ya Manchester city na Manchester united yimukiye kuri Alexis Sanches.

Nyuma yo kuvugwa cyane kuri transfer ya Alex Sanches yinjira muri ekipe ya Manchester city umwaka wimikino ushize aho yemeraga kumutangaho akamvagari kamafaranga million €60 ariko Arsenal igakomeza kubigendamo biguruntege akaza no kwemera gukina uyu mwaka muri iyi kipe.

Manchester City yaje kugaruka muri iri soko ryabakinnyi ryuku kwambere nyuma yo kuvunikisha umwataka wabo Gabriel Jesus agahabwa amezi 2 hanze y’ikibuga nibwo Manchester City yaje kugaruka muri iyi deal na Arsenal.

Iyi kipe ya Manchester City yemeraga kugura Alexis sanchez million €20 ikazajya imuhemba million zisaga €6 kumwaka bivuzeko ari hafi ibihumbi 250 kucyumweru.

Iyi ntambara yaje gukomera aho ikipe ya Manchester United yaje nayo kwinjiramo ifite uburyo butandukanye,aho bari gutanga million €25 zamasezerano bakazajya bamuhemba million €10 ubwo ni ayasaga ibihumbi 300 kucyumweru.

Manchester united kandi iri no gutanga umukinnyi wayo Mkitaryan ukundwa cyane numutoza wa ekipe ya Arsenal ikongeraho million €15 gusa Arsenal ikaba ikomeje kuyinaniza ngo irashaka Antony Martial.

Ese ko bizwi ko Arsene Wenger atakwemera kuzarekura Alexis Sanches kubuntu mu kwezi kwagatandatu. Araza kumutanga ku mukeba Mourigno cyangwa aramutanga kumafaranga make kwa Guardiora kandi tumuzi nkumutoza uzi gucuruza cyane.

0Shares

You may also like...