Israel Mbonyi yamuritse album ye ya kabiri “Intashyo”

Mbonyicyambu Israel umuhanzi ukunzwe mu indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yongeye gukora igitaramo cy’amateka ubwo yamurikaga album ye ya kabiri yise ‘Intashyo’. Iki gitaramo cyitabiriwe n’ibihumbi by’abantu benshi cyane.

Evangelist Emmanuel kwizera

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki 10 Ukuboza 2017 nibwo Israel Mbonyi yakoze igitaramo cyo kumurika albumye ya kabiri.

Iki gitaramo kikaba cyarabereye  mu ihema rya Akagera Hall muri Kigali Conference & Exhibition Village, hahoze hitwa Camp Kigali.

Abitabiriye iki gitaramo batangiye kuhagera hakiri kare ku buryo ahagana saa kumi n’imwe umuhanzi wa mbere yari atangiye kuririmba. Umuhanzi Luc Buntu niwe wabimburiye abandi baririmbye ku gera ku rubyiniro, yinjiza abantu mu mwuka wo kuramya yishimirwa na benshi mu ndirimbo zitandukanye yaririmbye.

Yakurikiwe na Patient Bizimana wagiyeho nyuma y’umudiho n’ubuhanga bwerekanywe n’abacuranze muri iki gitaramo bifashishije ibyuma nka Guitar na Saxophone byanyuze imbaga. Patient Bizimana yavuze ko igitaramo cya Mbonyi n’uburyo cyitabiriwe ari umugisha ku bahanzi bose bo mu Rwanda.

0Shares

You may also like...