Jay Z vs katorika ku ntambara mu byerekeye ku ndirimbo yakoze aho Beyonce yari yabaye imana muri penetensiya

Beyonce muri penetensiya

Jay Z umwe mu baraperi mu njyana ya R&B muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika USA, akaba umugabo wa Beyonce umuhanzikazi na we ukomeye mu injyana ya R&B, bombi bafatanyije bashyize hanze amashusho y’indirimbo  yitwa ‘Family Feud’ iteza impaka cyane ndetse irakaza cyane abanyagaturika.

“Family Feud”, indirimbo nshya yabyukije uburakari kuri bamwe, yasohotse kuri album nshya ya Jay-Z yitwa “4:44”. Ayihuriyemo n’umugore we Beyoncé, amashusho yayo agaragaramo abarimo imfura yabo Blue Ivy Carter n’abandi bakinnyi ba filime bakomye nka Michael B. Jordan, Jessica Chastain, Thandie Newton n’abandi.

Ihuriro ry’abakirisitu Gatolika ryitwa Catholic League ryanenze bikomeye ayo mashusho binyuze mu itangazo ryasohowe n’Umuyobozi waryo witwa Bill Donohue aho yavuze ko ibigaragazwa muri ayo mashusho bitagakwiye guhuzwa na Kiliziya.

Jay Z n’umukobwa we bagiye guhazwa na Beyonce

Yagize ati “Ibi ni ukurwanya Gatolika se ubu? Oya ntabwo ari ubushotoranyi budasanzwe. Nta gushidikanya ko bihuza n’inyandiko za Jay-Z z’irondakoko (no kurwanya abirabura). Gusa ibyayo ntibinyuze mu mucyo, ni ugushaka inyungu bwite, nk’ibyo n’ubundi twakwitega ku muryango w’izi ntiti.”

Amashusho y’indirimbo “Family Feud” atanyuze iryo huriro agaragaza Jay-Z yinjira mu Kiliziya ari kumwe n’umwana we w’umukobwa witwa Blue Ivy Carter hanyuma akajya ku cyumba cya penetensiya aho yaturira ibyaha byose umugore we Beyoncé wagaragajwemo nk’umupadiri.

Muri iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abakabakaba miliyoni enye kuri Youtube, Jay-Z avugamo ko nta wungukira mu bushyamirane bw’abagize umuryango ari na ko agenda yivuga ibigwi mu buryo butandukanye. Yaturira Beyoncé ibyaha yibanda ku buryo yagiye amuca inyuma mu bihe bitandukanye.

0Shares

You may also like...