John Legend azakina ari Yesu muri firime ya Pasika

Loading...

Legend na Megan mu ndirimbo izwi cyane- like am gonna loose you

Umuhanzi John Roger Stephens uzwi cyane nka John Legend , wamenyekanye cyane ku isi muri muzika cyane cyane  mu njyana ya RnB, mu ndirimbo nyinshi nka All of Me, Like I’m Gonna Loose You, Love Me Now n’izindi nyinshi cyane ,agiye kugaragara muri sinema aho azakina ari Yezu.

Ni mu ikinamico izakinwa imbona nkubone ku rubyiniro mu gihe cy’amasaha 3 yose, ikoze mu buryo bwa muzika (comédie musicale) yitwa “Jesus Christ Superstar” yateguwe na NBC aho John Legend azakinamo ari Yezu.

Mu kugaragaza ibyishimo bikomeye yatewe no guhabwa uyu mwanya, John Legend aganira n’ikinyamakuru Deadline, yagize ati “Ni ikinamico y’umuziki (comédie musicale) ikomeye cyane kandi ifite igisobanuro gikomeye. Nshimishijwe cyane no kwinjira muri uyu mushinga.

Iyi kinamico izerekanwa ku itariki ya 1 Mata, 2018, mu kwizihiza umunsi wa Pasika, hazirikanwaho izuka rya Yezu.

0Shares
Loading...

You may also like...