John Rambo akaba ahakana ko yafashe kungufu umukobwa ubwo yateguraga firime ‘Over the top’

Loading...

Umukinnyi wa filime Sylvester Stallone uzwi cyane nka John Rambo nyuma yo kuregwa ko yaba yarafashe umwana w’umukobwa w’imyaka 16 y’amavuko  ku ngufu,yigararamye aya makuru akomeje kumuvugwaho avuga ko ari ikinyoma kigamije kumuteranya n’umuryango we.

Amakuru yiganje muri iki kirego avuga ko Stallone n’umurinzi we Michael De Luco bahatiriye umwana w’umukobwa kuryamana nawe ubwo bateguraga amashusho ya Filime bise “Over the Top”bateganyaga gushyira hanze icyo gihe mu mwaka 1986.

Stallone yavuze ko amakuru yatanzwe n’umurega ko yamufashe kungufu ntakuri kurimo kandi ko atigeze agerageza no kumuhatifra ko baryamana cyangwa ngo amushukishe ubundi buryo bwatuma bibaho.

Mu kiganiro yagiranye na Radar Online, niho yavuze agira Ati “Kunshyiraho ibyo bintu ni ikintu kimwe. Ariko ikibazo ni uko bari gusagarira abarengana kuko ni abantu bafite ubuzima bwabo, bakanduza isura yabo.”Aha akaba yashakaga kuvuga ko aya makuru mabi bamuvugaho ari gushyira mu karengane umuryango we harimo umugore we  Jennifer Flavin n’abakobwa be batatu.

Rambo na Michael De Luca

Yongeye ati “Ababirimo bari kugendana umutwaro uremereye w’ibinyoma mu buzima bwose basigaje ku Isi. Ikibi ni ikibi. Nta muntu wagakwiye guhimba ibintu nk’ibi.”

Amakuru agize ikirego, avuga ko ubwo Stallone yateguraga filime “Over the Top” we n’umurinzi we Michael De Luca bateye ubwoba umwana w’umukobwa bamuhatira kuryamana na Stallone ubwo bari muri Hilton Hotel mu Mujyi wa Las Vegas.

Uyu ushinja Stallone utatangajwe amazina ku bw’umutekano yabwiye Dailymail ko yabonye nta mahitamo akemera ko basambana ari batatu.

De Luca wafatanyije na Stallone gusambanya umwana w’umukobwa yishwe mu 2013. Bivugwa ko we yamutegetse gushyira igitsina cye mu kanwa hanyuma akabona kumusambanya nyuma hagakurikiraho na Stallone.

Stallone yanashinjwe gukangisha uyu mukobwa ko nabivuga azamukubita mu mutwe amubuza kuzagaragaza ko bamusambanyije ari babiri, arangije we na De Luca babihindura urwenya baraseka.

Uyu mukobwa icyo gihe yirinze kugira uwo abibwira kugeza ubwo polisi yamwishakiye agahitamo guhishura ibyo yari yaragize ibanga. Yabwiye inzego zishinzwe umutekano ko impamvu atigeze aregera ibyaha yakorewe ari uko yari afite ubwoba n’impungenge zo kugirirwa nabi.

Yavuze ko iyo aza kuryamana na Stallone gusa atari kuvuga ibyabaye ari ko yaje kubura amahitamo biturutse ku buryo yibukamo gusambanywa na we afatanyije n’umurinzi we Michael.

Nyuma yibi byose byagejejwe imbere y’ubutabera,umuvugizi wa Stallone yemeje ko ntashingiro bifite ari ugushaka gusebanya,nyuma yahoo na Stallone ubwe agaragaza ko amakuru amuvugaho ari agamuje gushyira mu karengane umutekano w’umuryango we.

0Shares
Loading...

You may also like...