Karekezi yasubije Seninga ku magambo yari yamutangajeho mbere y’umukino

Nyuma y’umukino wahuje Rayon Sports na Police FC, warangiye Rayon itsinze igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.

Mu kiganiro n’itangazamakuru mbere y’uyu mukino, umutoza wa Police FC Seninga Innocent yatangaje ko we n’abakinnyi be bizeye gutahana intsinzi imbere ya Karekezi Olivier watozaga umukino we wa mbere nyuma yo gufungura, aho yavugaga ko azamutsindisha ubunararibonye.

Nyuma y’uyu mukino Karekezi akaba nawe yahise atangaza amagambo asa n’ubwira uyu mutoza kutabyina mbere y’umuziki, kuko yavuze ko ikintu yamubwira ari uko ko gutangira mbere atari ko kurangiza.

Nyuma y’uyu mukino Karekezi akaba nawe yahise atangaza amagambo asa n’ubwira uyu mutoza kutabyina mbere y’umuziki, kuko yavuze ko ikintu yamubwira ari uko ko gutangira mbere atari ko kurangiza.

Yagize ati ”Mu gitondo numvishe amagambo yatangajwe n’umutoza wa Police FC mbere y’umukino ko azantsindisha experience(ubunararibonye), ariko icyo namubwira gusa ubundi mu giswayili baravuga ngo kutangulia siko kufika(kutangira siko kurangira), nibaza ko umupira wivugira iminita 90, icyo navuga gusa ndashimira abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports.”

Uyu mutoza kandi akaba yahise atangariza itangazamakuru ko nyuma y’iminsi adatoza iyi ntsinzi ayituye umuryamgo w’uwari umutoza umwungirije Ndikumana Hamadi Katawuti witabye Imana tariki ya 15 Ugushyingo 2017 ntagire n’amahirwe yo kumushyingura

Yagize ati ”iyi ntsinzi nyituye umuryango wa Katawuti Hamadi, nyituye Mama we, mushiki we n’ejobundi twarabonanye ni ukuvuga ngo nyituye umuryango wa Katatuti byari kuba byiza iyo aba ahari ariko ntakundi Imana imuhe iruhuko ridashira.”

Nyuma yo gutsinda uyu mukino ikipe ya Rayon Sports yahise ijya ku mwanya wa 5 n’amanota 11 ikaba ifite undi mukino w’ikirarane izakina na Amagaju ku Cyumweru tariki ya 17 Ukuboza 2017.

0Shares

You may also like...