Meddy na The Ben bagiye gukorana indirimbo- ‘Lose Control’

Abahanzi b’ibyamamare mu Rwanda, Meddy na The Ben basigaye babarizwa muri Leta Zune Ubumwe za Amerika, nyuma yuko bavuye mu Rwanda aho bahuriye baje kwitabira ibitaramo bitanduka. Ubu batanze integuza yuko bagiye gushyira hanze indirimbo nshya bakoranye izitwa ‘Lose control’nyuma y’imyaka 8 badakorana indirimbo.

Meddy na The Ben baherukaga gukorana indirimbo ahagana mu mwaka wa 2009 mbere gato yuko berekeza muri Amerika, icyo gihe bakoranya iyitwa ‘Jambo’ yari ikubiyemo ubutumwa bwo kuramya Imana. Izindi bagiye bahuriramo z’abaga ari izabandi cyangwa izo kwamamaza ibigo bitandukanye.

Mu butumwa aba basore banyujije ku rubugankoranyambaga rwa Instagram bateguje abakunzi babo ko mu gihe cyavuba bazashyira hanze indirimbo barigukorana bise ‘Lose Control’, gusa birinze kwemeza itariki izasohokera n’umuproducer uri kuyikora.

Aba bahanzi bombi bakora injyana ya R&B barigukorana iyi ndirimbo mu gihe basanzwe ari n’inshuti bikomeye, mu gihe abakunzi babo kumpande zombi bahora mumpaka bamwe bahamya ko Meddy ariwe muhanga kurusha The Ben abandi bavuga ko The Ben ariwe muhanga kurusha Meddy.

2Shares

You may also like...