Mohamed Salah yahawe igihembo cy’umukinnyi w’umwaka

Umunyamisiri Mohamed Salah yahawe igihembo cy’umukinnyi w’umwaka w’umunya-Africa gitangwa na BBC, abahanga mu by’umupira w’amaguru bavuga ko bigoye kubihakana bitewe n’ibyo yagezeho mu ikipe ya Liverpool akinira n’ikipe y’igihugu ya Misiri yagejeje mu gikombe cy’isi.

Uyu musore umaze gutsinda ibitego byinshi kandi byiza muri shampionat y’u Bwongereza English Premier League yahawe igihembo cy’umukinnyi w’umwaka ukomoka ku mugabane wa Africa nyuma yo guhigika  N.by Keit,  Pierre-Emerick Aubameyang, Sadio Mane na Victor Moses.

Salah w’imyaka 25 yahise atangaza ko yifuza kuba ikitegererezo mu bakinnyi na Misiri ku buryo buri wese uzamukurikira azifuza kugera kubyo yakoze.

Ati “kuva nava mu Misiri, bimpora mu mutwe ko nshaka kuba umunya-Misiri wa mbere w’ibihe byose. Nkora cyane ngerageza gukora ikinyuranyo n’abandi.”

Mu mwaka ushize wa 2016, iki gihembo gitangwa na BBC cyegukanywe na Riyad Mahrez ukinira ikipe ya Leceister City w’umunya Algeria nyuma yo gufasha ikipe ye gutwara igikombe cya shampiyona y’u Bwongereza.

7Shares

You may also like...