Reba indirimbo nshya Marina yakoranye na Papito wo muri Tanzaniya “Decision”

Umuhanzikazi w’umunyarwanda Marina yashize hanze indirimbo Decision yakoranye n’umuraperi Papito ufite ibigwi muri muzika mu gihugu cya Tanzaniya. Iyi ndirimbo yakozwe ku itariki ya 14 Ukwakira 2017.

Umuraperi Papito ni umuhanzi wubatse amateka mu gihugu cya Tanzaniya ubwo yakoreraga umuziki we mu itsinda ryahoze ryitwa Klear Kut arinaho akunda kwibanda cyane avuga ko kuba ari kurugero amaze kugeraho abikesha iri tsinda.

Umuhanzi Papito ni umuhanzi wamenyekanye cyane mu myaka ya 2001 na 2002 kuburyo abamenye ibyamuzika vubaha bitoroshe kuba bakumva ibihangano bye ngo bamufate nk’umusitari wamaze kubaka izina munjyana ya Hip hop muri Tanzania,uyu muraperi yamenyekanye cyane ubwo yakoranaga na bagenzi be babanaga mu itsinda rya Klear Kut harimo na Navio umuraperi ukomeye mu gihugu cya Uganda.

Umujyanama wa Marina-Bad Rama, aratangaza ko nyuma yo gushyirwa ahagaragara kw’iyi ndirimbo, igisigaye ari ugutegura amashusho yayo azashimisha abakunzi baba bahanzi bombi dore ko hari namwe yamaze gufatwa ariko hakaba hagikomeje kongeramo utundi dushya.

Umva iyi ndirimbo ya Marina na Papito

0Shares

You may also like...