Senderi ari gutabaza Bralirwa ngo imukize ubukene asubizwe muri PGGSS

Umuhanzi Nyarwanda Nzaramba Eric uzwi cyane nka Senderi International Hit yasabye abo bireba bafatanya n’ubuyobozi bwa Bralirwa kumufasha bagakuraho inzitizi ituma umuhanzi urengeje imyaka 35 atitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.

Atakamba, Senderi yabisabye avuga ko akeneye kongera kwigaragariza abakunze be kandi ko kuri ubu anugarijwe n’inzara.

Biteganyijwe ko muri uyu wa 2018 irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rizaba ribaye ku nshuro yaryo ya 8 rizakomeza. Muri 2016, nibwo Senderi yakuwe ku rutonde rw’abahanzi 10 cyo kimwe na Danny Vumbi kubera y’uko barengeje imyaka 35 y’amavuko.

Abakuwemo ntibumvikanye neza n’ubuyobozi butegura iri rushanwa aho bavugaga ko irushanwa rigamije kureba umuhanzi ukunzwe atari umuhanzi ukuze mu Rwanda.

Senderi International Hit amaze iminsi yugarijwe n’ubukene bukabije, imodoka ye yaragonzwe atangira kugendera kuri moto, aho yakunze kwandika agaragaza ko kudakora ku mafaranga yo muri Primus Guma Guma Super Star ari bimwe mu byamuteye ubukene.

Kuri ubu rero, Senderi akaba yasabye buri wese bireba kumufasha muri uyu mwaka akongera gusubira mu bahanzi bahatanira iri rushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya 8, akaba ari naryo rushanwa rukumbi ribera mu Rwanda ritanga amafaranga menshi.

Senderi yagize ati: “Bavandimwe Bralirwa, EAP namwe banyamakuru, mwese muri rusange, nimuntabare nzagaragare muri Guma Guma y’uyu mwaka kuko nkumbuye abafana banjye kandi narabikoreye muri 2017, muvaneho ingingo ikumira umuhanzi kubera imyaka.”

Senderi yavuze kandi ko akeneye kwerekana itandukaniro rye n’abandi bahanzi, yongera gukomoza ku bukene bukabije afite kuburyo asubiye mu irushanwa yakongera kwigurira agacupa.

0Shares

You may also like...