Udushya n’udukoryo twatangiye umwaka wa 2018

Iki cyumweru kirangiye akaba ari nacyo cya mbere cy’umwaka wa 2018 cyaranzwe n’udushya tugiye tunyuranye mu myidagaduro ya hano mu Rwanda nkuko bigaragara aha hakurikira

Alikiba yataramiye i Kigali, afasha abanyarwanda kwinjira muri 2018 bameze neza

Umuririmbyi Ali Saleh Kiba wamamaye ku izina rya Ali Kiba yaraye akuriwe ingofero mu gitaramo cya East African Party yahuriyemo n’umuhanzikazi Sheebah Karungi n’abaririmbyi benshi bo mu Rwanda.

Senderi Int. Hit urembejwe n’ubukene, yatakambiye abategura Guma Guma

Umuhanzi Nyarwanda Nzaramba Eric uzwi cyane nka Senderi International Hit yasabye abo bireba bafatanya n’ubuyobozi bwa Bralirwa kumufasha bagakuraho inzitizi ituma umuhanzi urengeje imyaka 35 atitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star kuko ngo arembejwe n’ubukene n’inzara

Mani Martin yaratutswe bikomeye aryozwa ifoto yashyize hanze

Mani Martin yibasiwe mu buryo bukomeye na bamwe mu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga bamuryoza gushyira hanze ifoto ari kumwe n’umukobwa wambaye agakabutura gato kerekana ikibuno.

Miss Teta Sandra na Vanessa bashyize hanze amafoto bambaye Bikini bivugisha benshi

Sandra Teta wabaye igisonga cya Nyampinga wa SFB 2011 na Uwase Raissa Vanessa wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2015 batangiye umwaka wa 2018 bashotora abagabo nyuma yo gushyira hanze amafoto bambaye za Bikini bari mu gihugu cya Kenya aho bagiye mu kiruhuko.

0Shares

You may also like...