Uhagarariye Obi Mikel yashimye abakinnyi babiri ba APR FC, iyi kipe yanagaruye Papy

Twizerimana Martin Fabrice wa APR FC na Sindambiwe Protais wa APR FC, bari mu bakinnyi bashimwe numunya Norvege ushinzwe gushakira abakinnyi akaryo, ubwo amakipe yombi yahuriraga mu mukino wa gicuti ku kibuga cya Kicukiro warangiye anganya ibitego 2-2.

Kuri uyu mukino hari hateganyijwe ko uyu mu agent wumunyanoruvege ari buze kureba impano ikipe ya gisirikare APR FC yazamuye.

Nkikipe nkuru APR FC niyo yatangiye umukino neza, ubwo yatsindaga igitego hakiri kare ariko N. Fiston aza kwishyura iki gitego, byarangije igice cya mbere ari 1-1.

Umukino ukaba wakomeje mu gice cya kabiri ikipe ya APR FC iyoboye cyane barumuna bayo, byavuyemo igitego cya kabiri cya Issa Bigirimana wari agarutse mu kibuga nyuma y’ibibazo yari afite.

uyu mukino ukaba warangiye ari ibitego 2-2 nyuma y’igitego cyatsinzwe na Protais nyuma yo kwitondera guhagarara nabi k’umuzamu. Iki gitego kikaba cyabaye igitego cy’umukino bitewe nahantu cyatsindiwe, hafi y’umurongo ugabanya ikibuga mo kabiri.

Sibomana Patrick

hakaba kandi hagaragaye kugaruka k’umukinnyi Sibomana Patrick uzwi nka Papy, akaba yongeye kwifatanya na bagenzi be akambara umwenda w’umukara n’umweru.

 

Nyuma yo kuganira n’itangazamakuru yagize ati “Birumvikana ndishimye kuba naraje nkongera gukorana imyitozo na bagenzi bange bo muri APR FC bikanarangira habonetse uyu mukino nkawukina. Natangiye neza muri Shakhtyor Soligorsk kuko bari banzi, gusa ngira imvune ku mukino wa kabiri. banyitayeho none ubu ndumva meze neza niteguye kwitwara neza mu mwaka utaha wa shampiyona

iyi kipe kandi ya APR FC ikaba izongera gusubira mu kibuga ku ya 20 y’uku kwezi yisobanura n’amagaju mu mukino wa shampiyona.

 

 

0Shares

You may also like...