Umugabo wagaragaye ahoberana bikomeye n’intare y’ingore

Umugabo witwa Adolfo yatunguye abantu ubwo yagaragaraga ahoberana bidasanzwe n’intare y’ingore bita Kiara yari yaratunze mu myaka yashize, nyuma akaza kuyiha umuryango wita ku nyamanswa [injangwe nini] wo muri Mexique.

The Mirror ivuga ko Adolfo yatabaye iyi ntare ikiri icyana arayirera, nyuma aza kuyiha umuryango wita ku nyamanswa muri Mexique witwa Black Jaguar-White Tiger Foundation kugira ngo yitabweho mu buryo bwihariye kandi buboneye.

Mu mashusho n’amafoto yagiye asakara ku mbuga nkoranyambaga no kuri internet yagaragazaga iyo ntare Kiara ihobera Adolfo, imushyira ku butaka yihumuriza ibyuya bye ari nako bashirana urukumbuzi mu buryo butangaje ubwo yari yayisuye mu kigo isiga ibamo.Abantu benshi bakaba baratangariye cyane iriya ntare bitewe n’uburyo yitwaye kuri Adolfo imwereka urukundo rudasanzwe, mu gihe bimenyerewe ko intare ari imwe mu nyamaswa z’inkazi kandi zitinyitse cyane, utapfa gukorakora uko wiboneye.

0Shares

You may also like...