Umupasiteri yahaye umwana we w’imyaka itanu impano idasanzwe ya miliyoni 351 z’amanyarwanda-Amafoto

Umupasiteri wo muri Malawi witwa Shepherd Bushiri yahaye impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Maserati Levante ifite agaciro ka miliyoni 351 z’amanyarwanda  umwana we ku isabukuru y’amavuko.

Shepherd Bushiri n’umupasiteri uba muri Afurika y’Epfo, watangije itorero ryitwa “Enlightened Christian Gathering Church”akaba yagaragaje imodoka idasanzwe yahaye umwana we w’imyaka itanu witwa Israella, ifite agaciro kamadorari ya Amerika 414000, abarirwa muri miliyoni 351RWf. ubwo yizihizaga isabukuru ye.

Nkuko yabigatangaje kumbuga ze nkoranyambaga akaba yashyizeho amagambo agira ati “Umugabo nyamugabo ntakwiriye guta umuryango we akurikiye amafaranga. Ni yo mpamvu mfata umwanya nkaba ndi kumwe n’umuryango wanjye nkawereka urukundo”.

Akomeza agira ati “Ibyishimo byabo ni byo bituma ngera kuri byinshi. (Niyo mpamvu ngomba) Kwizihiza isabukuru y’umukobwa wanjye Israella Bushiri.”

 

Abantu bagiye babona aya mafoto bakaba batishimiye iyo mpano uwo mupasiteri yahaye umwana we aho benshi bavugaga ko ari amaturo y’abayoboke ahisemo guhamo impano umwana we.

 

 

0Shares

You may also like...