Urban Boys bashyize hanze amashusho y’indirimbo yabo ‘Mpfumbata’- VIDEO

Ubwo bafataga amashusho y’indirimbo yabo ‘Mpfumbata’ Urban Boys babwiye abanyamakuru ko bashaka gukora ibintu bikomeye ndetse bagashyira muzika yabo ku rwego rwo hejuru ku buryo abafana babo batazigera bicwa n’irungu. Humble Jizzo yabwiye umunyamakuru ko bari gukora ibishoboka byose ngo umuziki wabo ugume ku rwego wahozeho.

Amashusho y’iyi ndirimbo agiye hanze mu gihe Humble Jizzo umwe mu bagize iri tsinda ari kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yaherekeje umufasha we Amy Blauman wagiye kwibaruka, icyakora nawe ubwo yajyaga kuva mu Rwanda yatangarije abafana ko asize bakoze ibikorwa byinshi ku buryo Nizzo Kaboss agomba gusigara abikurikiranira hafi.

0Shares

You may also like...