Urutonde rw’imodoka 10 zitangiye umwaka zihenze kurusha izindi muri 2018

Baravuga ngo amafaranga ntiyagura ibyishimo, ariko Numara kureba izi modoka urahita wifuza kuba Wabasha kuzigura.

Imodoka zihenze kurusha izindi kwisi zarenze kuba izo gutwarwa zihinduka izo kurimbana. Ubu ndakubwira ko imwe muri izi uramutse uyibonye amateka yubuzima bwawe yahinduka. Wakishima ibyishimo utishimyeho mu buzima bwawe kandi waseka inseko nta muntu muri uru Rwanda yari yayiseka.

Reba uru rutonde rukurikira singombwa ko usoma uburyo zikoze kuko ijisho gusa riraguha. Kuri uru rutonde kandi hakaba hariho imodoka yakoreshejwe mu ndirimbo nshya yakozwe n’umuhanzi king james

$2.5 million — Bugatti Chiron

Aho watekereje ko Bugatti Veyron ari imodoka irenze, iyi yaje ihinyuza iyo modoka kuko yaje iyirenze ubushobozi mu buryo bwose bufatika.

$2.8 million — Pagani Huayra BC

Iyi modoka ikaba igereranwa n’igisimba nyuma yizindi zose, ikaba yariswe izina nk’akamana k’umuyaga. Ibyo bha ubwenge ko iyi modoka iri mu madoka yita cyane kuri iyi si ya rurema.

$3 million — Ferrari Pininfarina Sergio

Wumvise igisubizo cyi’igiciro cyiyi modoka kandi ikaba atari yo ihenze kuri uru rutonde ariko akeza karigura kuko irusha byose izavuzwe ruguru. Iyi modoka yakozwe n’uruganda rw’abatariyani Pininfarina.

 $3.2 Aston Martin Varkyrie

$3.4 million — Limited Edition Bugatti Veyron by Mansory Vivere

Uru rutonde ntirwakuzura tutabonye imodoka zo mu bwoko bwa Bugatti Veyron. Ariko buretse kuba ari yo modoka yiruka kuri uyu mubumbe ni imodoka inahenze cyane kuri iyi si.

$3.4 Lykan Hypersport

 $3.6 MC Laren P1 LM

$4.5 million — Lamborghini Veneno

Uburozi, niryo zina uruganda rwa Lamborghini rwahisemo kuri iyo modoka ureba, ikaba yarakozwe mu kwizihiza imyaka 50 uruganda rumaze ruvutse.

$4.8 million — Koenigsegg CCXR Trevita

Koenigsegg, imodoka iri ku rutonde rwacu. Irabikora koko, ni imodoka yambere ku butaka bwisi ihenze, si ugusesagura ahubwo iyi modoka ikwiye aka kayabo kuko iyi modoka ikaba izengurutsw muri zahabu ahantu hose. Ngaho nawe ibaze agaciro ka zahabu.

$13 Sweptail by Rolls Royce

0Shares

You may also like...