Utadushyigikiye turamufungira inkunga- D. Trump

Mu kiganiro Perezida Donald Trump yahaye  abanyamakuru yavuze ko uyu munsi nawe ari bwikurikiranire uko amatora ku mwanzuro w’uko Yeruzalemu iba umurwa mukuru wa Israel ari bugende muri UN kandi ko abatari bushyigikire USA izahagarika inkunga yabahaga.

Yagize ati: “Tubaha za miliyoni nyinshi z’amadolari ngo muteze imbere ubukungu bwanyu none murashaka gutora ibinyuranye nibyo twifuza. Mubareke batore uko bashaka ariko ntituzongera kuyabaha kandi bizatuma twizigamira amafaranga menshi.”

Trump atangaje ibi nyuma y’uko ejo Ambasaderi Nikki Haley wa US mu muryango w’Abibumbye yavuze ko igihugu cye kiri buze kureba abadatora bagishyigira kuri uriya mwanzuro hanyuma bakandikwa ahantu.

Abakurikirana uko ibintu biri kugenda muri iki gihe ku kibazo cya Israel na Palestine bavuga ko US iri gukoresha ingufu z’ifaranga kugira ngo ibihugu bize kuyishyigikira ku mwanzuro wayo.

Nada Tawfik, umwe mu basesenguzi kuri Politiki mpuzamahanga yabwiye BBC ko mu by’ukuri ibyo Trump avuga ari ugukanga amahanga kuko abo avuga ashobora guhagarikira inkunga nabo bafite icyo bamumariye mu ngufu afite ku isi.

Umusesenguzi we yatanze urugero kuri Misiri, igihugu giterwa inkunga nini cyane mu bya gisirikare na US, ariko kikaba ari cyo cyatanze umushinga muri UN wo kurwanya icyemezo cya Washington.

Uyu musesenguzi akavuga ko Trump ahagaritse inkunga yateraga Leta ya Misiri nawe intege ze zagabanuka mu karere k’uburasirazuba bwo hagati ndetse no mu ntambara avuga arwana n’imitwe y’iterabwoba muri ako gace.

0Shares

You may also like...