Akazi karyoshye kurusha akandi kose ku si

Ushobora kwifuza kuba wareka gukora akazi kawe, uramutse umenye uburyo aba bantu bakora nndetse n’uburyo binjiza agatubutse. Ariko ntusezere akazi kawe kuko tumwe muri utu tuzi utapfa kutubona mu rwatubyaye. Harimo utuzi tw’uburyohe kandi duhemba akayabo aho utwinshi usanga ari bimwe mu bintu bakubuza gukora kubera ikibazo cy’ubushobozi. Irebere nawe:

Akakunzi b’abahungu bakodeshwa

Mu bihugu byinshi nk’ubushinwa n’ubuyapani bakodesha abakunzi. Bakobwa mwese mwari muziko abahungu bari guta agaciro, dore ibihugu nkabiriya abahungu barabuze kandi mwe mwirirwa muvuga ko bababeshya. Aka kazi kemewe n’amategeko muri ibi bihugu aho umukobwa akodesha umuhungu bagakundana igihe runaka, ndetse uyu muhungu aba ameze nk’umugabo kuko akora byose ushaka mu buryo bw’urukundo.

Abantu babigize umwuga kuryama

Aka kazi gakorwa iyo umuntu yabigize umwuga mu gupima uburiri ndetse aba bafite akazi gikomeye cyane mu ma hoteli akomeye cyane. Mbena aba bantu bahembwa akayabo k’amafaranga mu buryo bwo gupima uburyamo… baryama ku buriri bakamenya ko ari bwiza bukwiriye umuntu runaka. Akenshi usanga bahembwa bagendeye ku masaha baryamye cyangwa umubare w’uburiri baryamyeho.

Gupima uburyohe bw’inzoga

Ngo buri wese burya akunda akaryohera kandi buri mugabo akunda ibyiza. Akenshi usanga mu nganda zikomeye haba harimo abantu bagenewe gupima inzoga cyane cyane icyo kunywa cyo mu bwoko bw’umuvinyo. Aba usanga baragenewe amafaranga menshi cyane nyuma yo kumva ubu buryohe kandi usanga byarabagize abakire kwinywera inzoga aho wewe na n’ubu ukigura izi nzoga.

Gupima ibyicungo by’amazi

Ibyicungo by’amazi usanga biri muri za hoteli nyinshi ndetse no ku nkombe zabigize umwuga mu kwakira abakiriya. Aka kazi gakorwa iyo umuntu ajya kuri ibi byicungo agapima koko niba bibeyere umukiriya ndetse ko byubatse neza. Hanyuma yo gupima ibi umuntu ahabwa agatubutse cyane aho usanga aba bahembwa agera ku $20,000 ushyize mu manyarwanda akaba arenga miliyoni 15. Ibi bikaba bizwi cyane ku mugabo witwa Sebastian Smith wahoze akora aka kazi yita akazi karyoshye kurusha akandi ku isi.

Abanditsi ba ba mucyerarugendo

Aka kazi gakorwa iyo umuntu ajyenda yandikira ikinyamakuru runaka nka kigali24.com aho umwanditsi ajyenda areba ibintu biryoheye ikinyamakuru kandi akaba yandika yibereye mu njyendo kandi yishyurirwamo. Aba bantu binjiza amafaranga menshi cyane aho baba bandikiwe buri ruganda ndetse bakaba bajya mu bihugu bitandukanye.

Kwigira nka zombie

London bridge experience na London dungeons ni ahantu binjiza amafaranga menshi mu gukanga ba mukerarugendo, ibi kandi bikaba bikorwa mu birori bitandukanye byo gukanga abantu. Aka kazi ukaba ugahabwa bakurikije ubumenyi ufite ndetse ukaba ukora n’ikizami cyaka kazi. Niba witeguye waba ukatisha itike y’indege ugana muri iki gihugu.

Gupima uburyohe bwa shokora

Ninde udakunda kurya, ninde utajyira inzozi zo kurya maze akishyurwa? Aka kazi ni kamwe mu tuzi turyoshye kuko nyiri kugakora we yumva uburyohe bwa shokora maze agahembwa akayabo kubera ibyo. Ibi bikunda kuba mu nganda zikora amashokora cyane aho zifata aba bantu babyigiye maze bagakora aka kazi k’uburyohe cyane.

31Shares

You may also like...