Yemi Alade ari kwitegura gutaramira abanyarwanda mu gitaramo gisoza umwaka 2017

Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Nigeria Yemi Alade, ari mu myiteguro yo kuza gutaramira abanyarwanda mu gitaramo cyiswe Kigali Count Down kizaba kirimo n’abandi bahanzi nyarwanda batandukanye bazamufasha gususrutsa imbaga y’abantu bigatinda.

Yemi Alade azaza mu gitaramo giteganyijwe kuba kuya 31 ukuboza 2017 aho azaba afatanyije n’itsinda rikomeye ryo mu gihugu cya Kenya , Sauti Sol. Yemi Alade aje muri iki gitaramo nyuma yuko atarari ku byapa byamamaza iki gitaramo ariko akaba yaraje kongerwaho nyuma bitewe n’ubwumvikane bwahabaye hagati ye n’abategura ibi bitaramo bya Kigali Count Down.

Iki gitaramo ngarukamwaka ni ubwa kabiri kigiye kubera mu Rwanda dore ko mu ijoro ryo kuwa 31 ukuboza  2016 rishyira iya 1 Mutarama 2017, Koffi Olamide niwe wataramiye Abanyarwanda afatanyije n’abahanzikazi b’Abanyarwanda Charly na Nina, hakaza Christopher ndetse na Dream Boys.

Iki gitaramo cyanditse amateka kuko cyabaye iminsi ibiri nukuvuga cyabaye ku munsi wo kuya  31 ukuboza kigera kuya 1 Mutarama ntabwo cyari cyoyoroheje kuko  cyinjiye mu bitaramo byahenze mu Rwanda dore ko kwinjira muri iki gitaramo byari ukwishyura amafaranga ibihumbi mirongo itatu na bitanu (35,000frw) ndetse n’ibihumbi Magana atanu (500,000frw) ku meza y’abantu icumi bari bazanye.

0Shares

You may also like...