Yemi Alade yanejejwe no kugera bwambere ku butaka bw’u Rwanda

Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Nigeria Yemi Alade yasesekaye I kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ukuboza 2017, aho yaje gutaramira abanyarwanda yifatanya nabo kwinjira mu mwaka mushya wa 2018 mu gitaramo cyiswe “Kigali Count Down” kizahuriramo abahanzi batandukanye ba banyarwanda n’itsinda Sauti Sol ryo mu gihugu cya Kenya.

Igitaramo”Kigali Count Down” cyatangiye kuvugwa mu minsi ishize mu bitangaza makuru bitandukanye bya hano mu gihugu, Ubu hakaba habura iminsi ibiri yonyine kugira ngo abakunzi bamuzika babe bageze mu buryohe bamaze igihe bategereje bataramana n’uyu munya Nigeriakazi.

Yemi Alade asesekaye I Kigali mbere y’iminsi ibiri igitaramo ngo kibe kugira ngo abe amenyera ikirere ndetse anafata akaruhuko kugira ngo azagere ku munsi nyirizina afite Fresher zo kugaragara neza kurubyiniro. Uyu muhanzikazi waje aturutse Nigeria ageze mu Rwanda nyuma y’abandi bahanzi batandukanye bagiye bataramira mu Rwanda baturutse muri iki gihugu harimo; Wizkid, Patoranking, Tekno, Davido n’abandi benshi.

Igitaramo Kigali Count Down ubusanzwe kiba mu ijoro rya tariki 31 Ukuboza rishyira iya 1 Mutarama, ibi ni nako bimeze uyu mwaka dore ko kizaba mu ijoro rya tariki 31 Ukuboza 2017 rishyira 1 Mutarama 2018, aho aba bahanzi twavuze haruguru kimwe n’abandi bazagenda bongerwaho ba hano mu gihugu bazataramira abatuye umujyi wa Kigali bakarasa umwaka bava muri 2017 binjira 2018.

Yemi Alade yanejejwe cyane n’uburyo yabonye u Rwanda akimara gusesekara ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali I Kanombe mu masaha ya saayine z’ijoro.

32Shares

You may also like...