Yifashe amafoto na amashusho by’urupfu rwe ari guhanuka inzu ya metero 200.

Ku myaka 26 y’amavuko, Wu Yongning yari umwe mu byamamare mpuzamahanga mu bukoryo bwo kugendera hejuru y’inyubako ndende. Uyu musore akaba yarinjizaga amafaranga maensi mu kazi ko kugurisha aya amashusho ndetse n’amafoto. akaba ayakoreshaga urubuga rwa Weibo twagererenya nka Twitter yo mu bushinwa.

Tariki 08 Ugushyingo 2017 ni bwo uyu musore wafatwaga nka numero ya mbere mu Bushinwa yafashe amashusho ye ya nyuma agerageza ubu bugenge gusa we ntiyabashije kububona kuko yahise ahasiga ubuzima nk’uko amashusho yashyizwe ahagaragara n’ibinyamakuru byizewe nka BBC, Times n’ibindi yabigaragaje.

Umushinwa wari umaze kumenyekana cyane kubera kurira inyubako ndende yafashe amashusho y’urupfu rwe bitari ku bushake ubwo yahanukaga kuri imwe muri izi nyubako ifite uburebure busaga metero 200.

Guhanuka kwe kuri iyi nyubako kukaba kwafashwe na camera ya nyirubwite bivugwa ko yari yashyize ku rundi ruhande rw’iyi nyubako kugirango yifate amashusho y’uko yazamukaga.

Aba-Rooftopper hashize imyaka badutse hirya no hino ku isi aho benshi bashidukira kwamamara cyangwa kubona inyungu ku mashusho ateye ubwoba ku mbuga nkoranya mbaga abagaragaza bagendera ku dusongero tw’amagorofa maremare mu bugenge bukomeye kabone n’ubwo uyu ari umukino ufite ibyago byinshi byo kuba wahitana ubuzima bw’ubikora ari nabyo byabaye kuri Wu Yongning.

Reba amashusho

0Shares

You may also like...