Amakuru

Cobra yagarutse bushya! Nyuma ya Cadillac na Cocobean agiye gufungura hoteli n’akabyiniro i Nyamirambo

Habimana Eugène wamenyekanye nka Cobra, akaba umushoramari washinze utubari n’utubyiniro dukomeye mu Mujyi wa Kigali nka Cadillac na Cocobean, agiye gufungura hoteli n’akabyiniro gashya i Nyamirambo.

Iyi hoteli nshya Cobra iri i Nyamirambo izaba yitwa ‘RAKKA Hotel’ mu gihe akabyiniro ko kahawe izina rya ‘Camaro Night Club’, izina bakuye ku modoka yo mu bwoko bwa Chevrolet Camaro 1967.

Cobra yavuze ko yari amaze igihe yubaka iyi hoteli cyane ko imirimo yo kuyubaka yayitangiye mu gihe cya Covid-19, yanagiye ikoma mu nkokora ibikorwa byo kuyubaka kugeza ubwo yuzuye mu 2025.

Mu kiganiro na IGIHE, Cobra yavuze ko ashimira Leta y’u Rwanda yatanze umutekano ku buryo umuntu yubaka igikorwa nk’iki atikanga ko hari uwahungabanya ibyo amaze kugeraho.

Ati “Mbere na mbere ndashimira umutekano wacu twahawe n’umukuru w’igihugu cyacu ndetse udasiba kutwigisha uko twakora ibikorwa biduteza imbere. Ari ahandi ushobora gutekereza ko nta hoteli wakubaka i Nyamirambo, ugatekereza ko nta mutekano uhari, ariko turamushimira cyane.”

Iyi hoteli izaba ifite ibice bitandukanye birimo ibyumba bigera kuri 40 byo gucumbikira abashyitsi, akabyiniro gashobora kwakira abantu barenga 200, ‘piscine’ n’akabari kayikikije, Restaurant ishobora kwakira abantu bagera kuri 400 n’ibyumba bito byakira inama z’abantu bake n’ibindi byinshi birimo na serivise za Sauna na Massage.

Cobra wari umenyerewe mu kubaka utubari n’utubyiniro dukomeye mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko umuvuduko igihugu kiriho mu iterambere usaba abashoramari kwihutana nawo kugira ngo batazasigara, ariyo mpamvu yatekereje kubaka hoteli.

Ati “Buriya igihugu cyacu kidutegeka kugendera ku muvuduko wo hejuru kuko uko gitera imbere ni ko ugomba gushakisha ubwenge bwo gutera imbere nka cyo, uko kigusiga nawe udafite ibitekerezo by’iterambere buriya kaba kabaye.”

Ku rundi ruhande, Cobra yemeje ko iyi hoteli ntacyo izahindura ku mikorere ya Cadillac na Cocobean kuko naho hazakomeza gukora neza.