Gahongayire yavuze ku ndirimbo na Bruno K n’izindi yahuriyemo n’abo muri Uganda zitarasohoka
Aline Gahongayire uri mu bahanzi nyarwanda bamaze imyaka myinshi bakorera Imana binyuze mu bihangano, yatangaje ko indirimbo nshya “Ruhanga Ishitwe” yakoranye n’umuhanzi w’Umunya-Uganda Bruno K ifite ubutumwa bukomeye, ndetse ayifata nk’“urufunguzo rw’itangiriro ry’ibyiza bishya” mu rugendo rwe rwa muzika.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Gahongayire yavuze ko iyi ndirimbo ari iya kera izwi cyane muri Uganda, ikaba iri mu rurimi rw’Ikinyankole. Yavuze ko ari Bruno K wagize igitekerezo cyo kuyisubiramo ku buryo bushya, bakayikora nk’indirimbo yo kuramya Imana ihuza impano zabo zombi.
Ati: “Bruko yarambwiye ati mbere y’uko akora indirimbo nshya, kuko mfite indirimbo enye nshya n’abahanzi bo muri Uganda, ngiye gukorana n’abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana, arambwira ati reka tubanze dukorane indirimbo yo kuramya Imana hanyuma n’izindi tuzikomeze.”
Uyu muhanzikazi umaze igihe kinini ahuza umuziki n’inyigisho z’ukwemera, yavuze ko indirimbo “Ruhanga Ishitwe” ayifata nk’isengesho n’urufunguzo rwo gufungura imiryango mishya mu rugendo rwe rwa muzika.
Ati: “Iyi ndirimbo rero ni nk’urufunguzo, kandi ndasenga, ngo iyi ndirimbo ibe urufunguzo. Kuri njye, rero navuga ko ari itangiriro ry’ibyiza kugirango ubutumwa bugere kure.”
Yongeyeho ko yifuza ko impano yahawe n’Imana itagarukira aho ari gusa, ahubwo igakomeza gutanga umusaruro no kugera ku bantu benshi binyuze mu bihangano bye.
Akomeza agira ati “Nasabye Imana gufungura imiryango myinshi cyane. Kuko, ibyo Imana yashyize muri njye, sinifuza ko bigarukira aho ndi gusa, ahubwo nakura mbashe kuhagera. Urabizi, n’ubwo ntaba ahantu, ariko igihangano cyanjye kibasha kuganira n’umuntu umunsi ku munsi, iryo jwi nahawe rero no kuririmba sinabipfusha ubusa.”
Uretse iyi ndirimbo yakoranye na Bruno K, Gahongayire yavuze ko afite izindi ndirimbo enye nshya ari gukorana n’abahanzi batandukanye bo muri Uganda, zose ziri mu cyiciro cy’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Gahongayire, wamamaye mu ndirimbo nka ‘Iyabivuze’, ‘Ndanyuzwe’, ‘Nzakomeza’ n’izindi, yavuze ko igihe kigeze ngo ashyire imbaraga mu gufatanya n’abandi bahanzi bo mu karere kugira ngo ubutumwa bw’Imana bugere kure.
“Ruhanga Ishitwe” yakoranywe n’ubuhanga, yifitemo amajwi atuje n’umwuka w’isanamitima ikaba imaze kwakirwa neza n’abakunzi b’umuziki wa Gospel mu Rwanda no muri Uganda.
Aline Gahongayire avuga ko indirimbo “Ruhanga Ishitwe” yakoranye na Bruno K ari urufunguzo rw’itangiriro ry’ibyiza bishya mu muziki we

Iyi ndirimbo narasenze cyane mbere yo kuyikora, nsaba Imana ko yakora icyo igomba gukora -Aline Gahongayire

Bruno K ni we wagize igitekerezo cyo gufatanya na Gahongayire mu ndirimbo yo kuramya Imana iri mu rurimi rw’Ikinyankole

Gahongayire avuga ko afite izindi ndirimbo enye nshya ari gukorana n’abahanzi bo muri Uganda, zose zigamije kuramya Imana

N’ubwo ntaba ahantu hose, igihangano cyanjye kibasha kuganira n’umuntu buri munsi -Aline Gahongayire
